unnamed-9.jpg

Kwaba ari ukugambanira ukuri-Amb. Mukantabana asubiza uwavuze ko u Rwanda ruri kugana mu gitugu

Sangiza iyi nkuru

Ambasaderi w’ u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana avuga ko ibyatangajwe na Anjan Sundaram, umwanditsi akaba n’umunyamakuru uvuga ko ifatwa rya Rusesabagina ku Rwanda ari “ukugana mu gitugu” ari inkuru ibogamiy bityo ko kutayinyomoza byaba ari ukugambanira ukuri.

Mu nyandiko ye yahise mu kinyamakuru Foreign Policy, Mukantabana avuga ko Sundaram yiyongereye ku bantu birengagiza ukuri, bagahengamira kuri Rusesabagina ukurikiranweho ibyaha by’iterabwoba.

Avuga ko n’ubwo ibyo ari akazi k’ubutabera guca urubanza rwa Rusesabagina, ngo ” Byaba ari ukugambanira ukuri kureka inkuru zibogamye zishyirwa imbere n’abanyamakuru n’abashyigikiye Rusesabagina ngo zikomeze kwamamara.”

Uyu mudipolomate agaruka ku buhamya bw’abarokokeye muri Hotel Mille Collines, Rusesabagina yakinnyemo filimi, agaragaza ko yarokoye Abatutsi. Le Monde yo yakoze iperereza, bamwe mu barokokeye muri iyo hoteli bbavuga ko bigiririjweho nkana na Rusesabagina, haba mu kwishyuzwa umurengera n’ibindi BWIZA itari bugarukeho.

Mukantabana agaruka ku kuba uyu mwanditsi w’Umuhinde w’imyaka 38 yarirengagije ibimenyetso bifatika bijyanye n’urubanza rwa Rusesabagina. Ngo ” Rusesabagina yiyemereye ko yafashije National Liberation Front (FLN) u Rwanda rufata nk’umutwe w’iterabwoba.”

Avuga ko Sundaram yirengagiza ibyo FLN yakoreye abaturage. Ati ” Ntiyahaye agacairo imibabaro y’Abanyarwanda. Ni bibi, biteye impungenge.”

Ku ngingo y’ifatwa rya Rusesabagina ritavugwaho rumwe, ati ” Ku Isi hose, ntaho imitwe yitwaje intwaro n’abayobozi bayo batashakishijwe ngo bagezwe mu butabera. Nta mpamvu u Rwanda rwaba umwihariko.” Ni amagambo yakoze ku mutima wa Ange Kagame mu nkuru BWIZA yabagejejeho.

Amb. Mukantabana yatambukije igitekerezo kirekire kigaruka ku ngingo zitandukanye zitari politiki gusa, ahubwo n’ubukungu nk’uko na Sundaram mu nkuru na we yari yatambukije muri Foreign Policy yari yabigarutseho.

unnamed-9.jpg
Anjan Sundaram

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Kwaba ari ukugambanira ukuri-Amb. Mukantabana asubiza uwavuze ko u Rwanda ruri kugana mu gitugu
    Bazambaze igisasu cyari kimpitanye ku isoko rya kicukiro babone kwigiza nkana

  2. Kwaba ari ukugambanira ukuri-Amb. Mukantabana asubiza uwavuze ko u Rwanda ruri kugana mu gitugu
    Bazambaze igisasu cyari kimpitanye ku isoko rya kicukiro babone kwigiza nkana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *