euqjkqdxyaatrru_1_.jpg

Gen Kainerugaba yakeje ushinjwa uruhare mu kuzambya umubano w’ u Rwanda n’u Bwongereza

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Ingabo zidasanzwe za Uganda (SFC) akaba n’Umujyanama mu bikorwa bya gisirikare bidasanzwe kuri Perezida Museveni wa Uganda, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba avuga ko Andrew Mwenda ushinjwa uruhare mu kuzambya umubano w’ u Rwanda n’u Bwongereza ari uwo gushimirwa kuko akorera Uganda atizigama atibagiwe n’abaturanyi.

Muri ibi byumweru bishize Leta y’u Bwongereza yagaragaje imyitwarire idasanzwe mu mibanire yayo n’u Rwanda, aho ubugira kabiri yakoze mu jisho Rwanda mu buryo bwasize hibazwa byinshi.

Ku ikubitiro u Bwongereza bwagaragaje ko hari ibyo u Rwanda rugikwiye kunoza mu iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu. Bwa kabiri, Minisitiri ushinzwe Ubwikorezi mu Bwongereza, Grant Shapps, abinyujije kuri Twitter, yavuze ko iki cyemezo kigomba gutangira gukurikizwa ku munsi ukurikiyeho. Aha u Bwongereza bwavuze ko bwafashe uyu mwanzuro mu gukumira ikwirakwira ry’ubwoko bushya bwa COVID-19.

Iki cyemezo cy’u Bwongereza nticyishimwe na Guverinoma y’u Rwanda maze yandika isaba ibisobanuro ku cyagendeweho hakumirwa abagenzi baruturutsemo ariko ntacyo byatanze.

Mu nkuru ya IGIHE yo kuwa 17 Gashyantare, byatangajwe ko hari amakuru yizewe ko uyu mugambi wo kwikoma u Rwanda Perezida Museveni awufitemo uruhare rukomeye abifashijwemo na Andrew Mwenda, umugabo usanzwe ufatwa nk’akaboko ke k’iburyo iyo bije mu icengezamatwara.

Gen Kainerugaba avuga ko Mwenda yagiriye akamaro ibihugu bituranyi

Mwenda nyir’ikinyamakuru The Independent akaba yarigze no kuba umwe mu bajyanama ba Perezida Kagame, yashimiwe na Gen Kainerugaba.

Kuri Twitter, Kainerugaba yagize ati ” Uretse kutumva ibintu kimwe ku bijyanye n’uburyo twumva ibintu kuri politiki n’imbagarabwenge, ntewe ishema no kwita Andrew Mwenda umwe mu nshuti zanjye za hafi. Yakoze atizigama ku neza ya Uganda no ku baturanyi bacu. Warakoze cyane Andrew Mwenda.”

Uretse ibyatangajwe, nta gihamya ifatika yashyizwe hanze ku kuba Mwenda ari umwe mu bantu bari kuzambya umubano w’ u Rwanda n’ u Bwongereza. We ubwe ntacyo aratangaza kubimuvugwaho.

Gusa ngo amakuru yizewe agaragaza ko umucurabwenge w’uyu mugambi wa Museveni ari Andrew Mwenda yabaye ahaye akazi ko musebereza u Rwanda mu gihe we ahanganye n’ibibazo biri mu gihugu cye. Ibi bikorwa ngo byose Andrew Mwenda abikora abifashijwemo n’inshuti ye isanzwe iba mu Bwongereza.

euqjkqdxyaatrru_1_.jpg

Andrew Mwenda mu biro bya Gen Kainerugaba/Twitter


Kurikira ibiganiro n’ama Video binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Gen Kainerugaba yakeje ushinjwa uruhare mu kuzambya umubano w’ u Rwanda n’u Bwongereza
    ariko jye mbona ibivugwa kuri Andrew Mwenda niyo byaba aribyo nta mpamvu yo kumuzamurira izina mumwereka ko ar’igitangaza cyabashije guhagarika umubano w’igihugu n’ikindi,ibi kubyandika nta bunyamwuga burimo ahubwo harimo kwisebya no gutesha uRwanda agaciro

  2. Gen Kainerugaba yakeje ushinjwa uruhare mu kuzambya umubano w’ u Rwanda n’u Bwongereza
    ariko jye mbona ibivugwa kuri Andrew Mwenda niyo byaba aribyo nta mpamvu yo kumuzamurira izina mumwereka ko ar’igitangaza cyabashije guhagarika umubano w’igihugu n’ikindi,ibi kubyandika nta bunyamwuga burimo ahubwo harimo kwisebya no gutesha uRwanda agaciro

  3. Gen Kainerugaba yakeje ushinjwa uruhare mu kuzambya umubano w’ u Rwanda n’u Bwongereza
    Icyo nzicyo nuko bose ntacyo bazageraho n’ibihe bitari ibi byarahise dutera imbere, niba Andrew mwenda asigaye yigisha Boris Johnson kwanga ibindi bihugu ubwo ikizavamo ntikizagorana kukibonera a final solution

  4. Gen Kainerugaba yakeje ushinjwa uruhare mu kuzambya umubano w’ u Rwanda n’u Bwongereza
    Icyo nzicyo nuko bose ntacyo bazageraho n’ibihe bitari ibi byarahise dutera imbere, niba Andrew mwenda asigaye yigisha Boris Johnson kwanga ibindi bihugu ubwo ikizavamo ntikizagorana kukibonera a final solution

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *