Byari amarira n’agahinda kuri uyu wa Gatandatu, ubwo abanya-Tanzania batangiraga gusezera kuri perezida wabo, Dr John Pombe Joseph Magufuli uheruka kwitaba Imana azize indwara y’umutima.
Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo muri Tanzania hatangiye igikorwa cyo gusezera kuri Perezida Magufuli, kigomba gukomeza kugeza ku wa Kane w’icyumweru gitaha.
Gusezera kuri Perezida Magufuli byatangiriye muri Stade ya Uhuru iherereye i Dar es Salaam, ahari hateraniye ibihumbi by’abaturage bo muri uyu mujyi.
Abanyacyubahiro batandukanye barimo Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta na Mme Samia Suluhu uheruka kurahirira kuyobora Tanzania, bari mu basezeye kuri Perezida Magufuli.
Ku mihanda ya Dar es Salaam aho umurambo wa Perezida Magufuli wanyujijwe ujyanwa ndetse unavanwa kuri Stade, abaturage bari benshi amarira ari yose.
Amarira kandi yanagaragaye ku banyacyubahiro batandukanye bagiye gusezera kuri uriya mukuru w’igihugu muri Stade, ndetse n’ibyamamare bitandukanye.
Abagaragaye basuka amarira barimo umuririmbyi Rajabu Abdul Kahali wamamaye mu muziki wa Tanzania nka Harmonize, ndetse na Minisitiri w’Intebe, Kassim Majaliwa.
Agahinda kandi kagaragaraga ku maso y’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania, Gen Venance Mabeyo wari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Kiriya gihugu, IGP Simon Sirro basezera kuri Magufuli.
Biteganyijwe ko ejo ku Cyumweru tariki 21 Werurwe umurambo wa Magufuli uzazengurutswa i Dar es Salaam, bukeye bwaho ku wa Mbere uzengurutswe i Dodoma, ku wa Kabiri ujyanwe muri Zanzibar, ku wa Gatatu ujyanwe i Mwanza.
Ku wa Kane tariki ya 25 Werurwe Magufuli azasezerwaho n’umuryango we ndetse n’abaturage bo mu gace ka Geita, mbere yo gushyingurwa muri kariya gace bukeye bwaho.

8 Responses
Harmonize na Kassim Majaliwa mu basutse amarira basezera kuri Magufuli (Amafoto)
nitwa divine ndashaka umukunzi umusore winzobe ufite akazi byaba byiza yikorera yubaha kd akunda gusenga afite imyaka kuva 28 kuzamura kd afite gahunda murukundo

Niwigire wari intwari muri Afrika nshya tuzagukumbura

Uwo mubyeyi aruhukire mumahor
Harmonize na Kassim Majaliwa mu basutse amarira basezera kuri Magufuli (Amafoto)
Uwo mubyeyi aruhukire mumahor
Harmonize na Kassim Majaliwa mu basutse amarira basezera kuri Magufuli (Amafoto)
byari agahinda kenshi gusa
imana imwakire mubayo
Harmonize na Kassim Majaliwa mu basutse amarira basezera kuri Magufuli (Amafoto)
byari agahinda kenshi gusa
imana imwakire mubayo