Igikundiro cy’umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi mu muziki hano mu Rwanda nka Bruce Melodie, gikomeje gutumbagira umunsi ku wundi; kugeza aho abakinnyi ba Liverpool bakururwa n’indirimbo ze.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ubwo abakinnyi ba Liverpool bari mu myitozo yo kubongerera ingufu, bagaragaye bumva imwe mu ndirimbo z’uyu muhanzi usigaye ari mu banyamuziki bakunzwe cyane mu Rwanda.
Mu gace k’amashusho Liverpool yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo, harimo abakinnyi bayo bakora imyitozo bumva indirimbo “Fresh” Bruce Melodie yakoze mu minsi yashize.
Ni amashusho agaragaramo cyane Umunya-Misiri Mohamed Salah.
Bruce Melodie yifashishije urubuga rwe rwa Twitter, yashimiye cyane ikipe ya Liverpool yifashishije indirimbo ye nka background y’imyitozo yayo.
Si bwo bwa mbere bigaragara ko indirimbo Nyarwanda zikunzwe mu kipe ya Liverpool yo mu kiciro cya mbere mu Bwongereza, kuko mu myaka ibiri ishize rutahizamu wayo Sadio ManĂ© ukomoka muri SĂ©nĂ©gal yagaragaye yaryohewe n’indirimbo Slowly ya Meddy.
Indirimbo Fresh yamaze kugera mu bigo by’imyitozo ya Liverpool, mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Runtinz Badder wo muri Nigeria mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akanatunganywa na Kenny uzwi muri Tanzania kubera abahanzi b’ibyamamare bagiye bakorana.
Mu gihe cy’umwaka umwe n’amezi atatu iyi ndirimbo imaze ku rubuga rwa YouTube, imaze kurebwa n’abarenga miliyoni imwe.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

6 Responses
Abakinnyi ba Liverpool bagaragaye mu myitozo bumva indirimbo ya Bruce Melodie
Yeah that surprised me when I was watching their trainings,I wondered if they are getting anything in the music or it’s just the Music’s beat????????????????

Great kuri Bruce melody Natwe turamwera
Abakinnyi ba Liverpool bagaragaye mu myitozo bumva indirimbo ya Bruce Melodie
Great kuri Bruce melody Natwe turamwera
Abakinnyi ba Liverpool bagaragaye mu myitozo bumva indirimbo ya Bruce Melodie
mwiriwe nagomb kubabaza ko jay poli yahevye kuririmba
Abakinnyi ba Liverpool bagaragaye mu myitozo bumva indirimbo ya Bruce Melodie
mwiriwe nagomb kubabaza ko jay poli yahevye kuririmba