Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye kuri uyu wa Gatatu, yifatanyije n’abaturage b’igihugu cye mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Cyprien Ntaryamira wahoze ayobora kiriya gihugu.
Ku itariki nk’iyi ya 06 Mata mu 1994, ni bwo Perezida Ntaryamira wari kumwe n’uwari Perezida w’u Rwanda, Juvénal Habyarimana; bapfuye nyuma y’uko indege ya Falcon 50 (9XR-NN) bari barimo yari imaze kuraswa n’abantu kugeza ubu bataramenyekana.
Ba Perezida Ntaryamira na Habyarimana, cyo kimwe na ba Minisitiri Bernard Ciza na Cyriaque Simbizimuri bo muri Guverinoma y’u Burundi bari kumwe na bo; bapfiriye i Kanombe mu mujyi wa Kigali bakubutse i Arusha muri Tanzania aho bari bitabiriye ibiganiro byahuzaga Leta y’u Rwanda na FPR Inkotanyi.
Umuhango wo kwibuka Perezida Ntaryamira wabaye kuri uyu wa Gatatu, witabiriwe n’abantu batandukanye muri Guverinoma y’u Burundi.
Ni umuhango wabimburiwe na Misa yo kumusabira yabereye kuri Cathédral ya Regina Mundi i Bujumbura.
Nyuma ya Misa umuhango wo kwibuka Ntaryamira wakomereje ku mva ya Perezida Ntaryamira, aho Ndayishimiye na madamu we Angeline Ndayubaha bashyize indabyo.
Uretse Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, abandi bitabiriye uriya muhango barimo abayobozi batandukanye, barimo Minisitiri w’Intebe, Allain Guillaume Bunyoni, Perezida w’Inteko Ishinga amategeko y’u Burundi, uwa Sena, Umuvunyi Mukuru n’abayobozi batandukanye muri Guverinoma.
Uyu muhango wanitabiriwe n’abofisiye bakuru mu ngabo no muri Polisi y’u Burundi, ndetse n’abo mu muryango wa nyakwigendera.
Kugeza ubu Abarundi baracyasaba ko hakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane ababa barivuganye uriya wahoze ari Perezida wabo, nyuma yo kugera ku butegetsi asimbuye Melchior Ndadaye wari umaze kwicwa.
Muri Gashyantare uyu mwaka Urukiko rusesa imanza mu Bufaransa rwategetse ko dosiye y’iperereza ku iraswa ry’indege y’uwari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana ari na yo Ntaryamira yarimo ifungwa.
Ni nyuma y’uko habuze ibimenyetso bigaragaza mu by’ukuri uwaba yarahanuye iriya ndege.










2 Responses
Burundi: Bibutse Perezida Ntaryamira wapfiriye i Kigali ari kumwe na Habyarimana (Amafoto)
amateka azahora yibutsa ko ariwe President wazize lift.
Burundi: Bibutse Perezida Ntaryamira wapfiriye i Kigali ari kumwe na Habyarimana (Amafoto)
amateka azahora yibutsa ko ariwe President wazize lift.