Kwibuka 27: Umuhanzi Corneille Nyungura yirinze kuvuga ijambo ‘Abatutsi’ mu butumwa bwe

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi w’Umunyarwanda, Cornelius Nyungura uzwi nka Corneille mu buhanzi mu butumwa bwe mu gihe Abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 27 yirinze kuvuga ko ari iyakorewe Abatutsi.

Mu butumwa bwe kuri Twitter, Corneille yavuze ngo ” Ku nzirakarengane zazimye mu Rwanda mu 1994.”

Kuri Twitter, ahari abatabibonye nko kuba yanze gukoresha inyito ” Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994″ we akavuga ngo ” À tous les innocents disparus au Rwanda en 1994.”

Hari n’ababibonye nko kudashaka kuvuga ko mu 1994, mu Rwanda habaye jenoside yakorewe Abatutsi. Uwitwa Umunyarwandakazi kuri Twitter yagize ati ” Ujye uceceka aho kuvuga ubusa. Ibyabaye mu Rwanda mu 1994 ni jenoside yakorewe Abatutsi.”

Uyu mugabo ukunzwe gutungwa agatoki ko atajya akoresha imvugo yemewe na UN/ONU uko umwaka utashye.

Mu 2020, Corneille yatanze ubutumwa bwo kwibuka ku nshuro ya 26 butavuzweho rumwe. Icyo gihe yasabye imbabazi gusa hari aho yagaragaje kutava ku izima. Byinshi wasoma iyi nkuru. http://www.bwiza.com/?Umuhanzi-Corneille-yasabiye-imbabazi-amagambo-ye-yafashwe-nk-apfobya-Jenoside

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


XMA Header Image
Kuki bisabye imyaka 27 ? Politike ihishe byinshi\\ Abanyarwanda bakomeje urugendo no… #ISANZURE
youtube.com

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Kwibuka 27: Umuhanzi Corneille Nyungura yirinze kuvuga ijambo ‘Abatutsi’ mu butumwa bwe
    Ibyo se mwakwirirwa mubitindaho muzi ko iyommsg ofite bo igenewe!!!
    Messages zabo ziba ziri “Codés”

  2. Kwibuka 27: Umuhanzi Corneille Nyungura yirinze kuvuga ijambo ‘Abatutsi’ mu butumwa bwe
    Ibyo se mwakwirirwa mubitindaho muzi ko iyommsg ofite bo igenewe!!!
    Messages zabo ziba ziri “Codés”

  3. Kwibuka 27: Umuhanzi Corneille Nyungura yirinze kuvuga ijambo ‘Abatutsi’ mu butumwa bwe
    ubwo c yaruwo kugawa cg nuwo gushimwa kuko aha Bose agaciro , ngirango unenga Corneille niwe mubi.

  4. Kwibuka 27: Umuhanzi Corneille Nyungura yirinze kuvuga ijambo ‘Abatutsi’ mu butumwa bwe
    ubwo c yaruwo kugawa cg nuwo gushimwa kuko aha Bose agaciro , ngirango unenga Corneille niwe mubi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *