Perezida Samia Suluhu agiye kugirira uruzinduko rwa mbere mu mahanga

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, azagirira uruzinduko rwe rwa mbere hanze y’igihugu cye nk’umukuru wa kiriya gihugu ku Cyumweru Tariki ya 11 Mata. Perezida Samia azaba yasuye igihugu cya Uganda nk’uko byemejwe n’igitangazamakuru cya Leta ya Uganda (UBC). Mu kwezi gushize ibitangazamakuru byo muri Uganda byari byatangaje ko ku wa 18 Werurwe Samia yagombaga […]

Umunyamakuru Betty Barasa yarashwe n’abantu bataramenyekana

Umunyamakuru w’Urwego rw’igihugu rushinzwe itangazamakuru muri Kenya (KBC), Betty Barasa, yarasiwe iwe mu rugo n’abantu bataramenyekana. Amakuru avuga ko uyu munyamakuru wari usanzwe atunganya amashusho yarashwe ubwo yageraga mu rugo avuye ku kazi. Bivugwa ko mbere y’uko uyu munyamakuru yicwa abagabo batatu bari bitwaje imbunda zo mu bwoko bwa AK47, bayoboye iwe mu rugo aho […]

Uko abavandimwe babiri, Tsarnaev, batitije Leta Zunze Ubumwe za Amerika

boston-explosion-m_2537196k.jpg

Ku itariki ya 15 Mata 2013, nibwo haturitse igisasu hafi yo ku murongo wa nyuma abasiganwa muri marathon bagombaga gusorezaho, icyo gihe imihanda ya Boston yari yuzuye abantu bari bitabiriye irushanwa. Abantu batatu igisasu cyarabaturikanye bahise bapfa bakaba bari mu bari baje kureba isiganwa, abarenga 260 barakomeretse,nyuma yaho Polisi yatangiye guhiga bukware abagize uruhare muri […]

Adeline Rwigara ntiyitabye RIB

Adeline Mukangemanyi Rwigara, umugore wa nyakwigendera Rwigara Assinapol wari umushoramari, kuri uyu wa 8 Mata 2021 ntabwo yitabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwari rumaze iminsi ibiri rumuhamagaje. Umuvugizi wa RIB w’umusigire, Dr Murangira B. Thierry yabimenyesheje Radio Ijwi rya Amerika, ati: “Kugeza ubu ngubu tuvugana ntabwo yari yitaba”, abajibwe niba uru rwego rwamenyeshejwe impamvu atitabye, […]

Kwibuka 27: Perezida Gianni Infantino yafashe mu mugongo Abanyarwanda

Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi FIFA, Gianni Infantino, yafashe mu mugongo Abanyarwanda mu gihe bibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu ibaruwa Infantino yandikiye perezida wa FERWAFA, (Rtd) Brig Gen Sekamana Jean Dmascène, yagize ati: “Uyu munsi abantu benshi hirya no hino ku Isi barazirikana umunsi mpuzamahanga wo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe […]

Lettre adressĂ©e, par le HCDH, Ă  l’AlgĂ©rie au sujet de l’assassinat Ă  feu de deux orpailleurs sahraouis Ă©voluant dans les camps de Tindouf

Dans une lettre adressĂ©e, en janvier dernier, au ReprĂ©sentant permanent de l’AlgĂ©rie auprès de l’Office des Nations Unies Ă  Genève, par les rapporteurs spĂ©ciaux du Haut-Commissariat aux Droits de l’Homme, ces derniers, ont dĂ©plorĂ© les exĂ©cutions extrajudiciaires de deux rĂ©fugiĂ©s sahraouis nommĂ©s Moha Ould Hamdi Ould Suelem et Ali Idrissi, par les forces de sĂ©curitĂ© […]

Amafoto: Perezida Museveni yatembereje Akon mu nka ze

mus2-3.jpg

Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, kuri uyu wa 7 Mata 2021 yatembereje mu nka ze umuhanzi akaba n’umushoramari Aliaune Damala Badara Thiam wamamaye ku izina rya Akon. Nk’uko Perezida Museveni yabitangarije ku rubuga rwa Twitter; we, Akon n’umugore we Rozina Negusei basuye inka ze ziherereye mu gace ka Kisozi mu Karere ka […]

Muyinga: Umusirikare yishe umuyobozi w’ibanze nyuma yo gukubitwa n’umusivili

Umugabo witwa Moussa Ntikazokura, uri mu kigero cy’imyaka 40, wari umuyobozi w’agace ka Kabeza mu murwa mukuru w’Intara ya Muyinga (mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’u Burundi, mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira kuwa Gatatu yishwe n’umusirikare mu ngabo z’u Burundi nawe watawe muri yombi. Nk’uko ubuyobozi bwa Komini Muyinga bubitangaza, ibintu byose byatewe n’imirwano yadutse hagati […]

Kwibuka 27: Umuhanzi Corneille Nyungura yirinze kuvuga ijambo ‘Abatutsi’ mu butumwa bwe

Umuhanzi w’Umunyarwanda, Cornelius Nyungura uzwi nka Corneille mu buhanzi mu butumwa bwe mu gihe Abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 27 yirinze kuvuga ko ari iyakorewe Abatutsi. Mu butumwa bwe kuri Twitter, Corneille yavuze ngo ” Ku nzirakarengane zazimye mu Rwanda mu 1994.” Kuri Twitter, ahari abatabibonye nko kuba yanze gukoresha […]

Biruta yasabye abananiwe gukoresha inyito ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’ kutigora bihanganisha u Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yasabye abagoreka n’abakoresha nabi inyito ya nyayo ya ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’ kutigora bafata u Rwanda mu mugongo muri iki gihe cy’icyunamo. Dr Biruta yabitangaje ejo ku wa Gatatu ubwo hatangizwaga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye abasaga miliyoni mu minsi ijana. Minisitiri […]

RDC: Uwahoze akuriye ikigo cy’ubutasi ushakishwa ari guteza utwe rwihishwa

Itangazo rigenewe itangazamakuru rya Fondation Bill Clinton pour la Paix (FBCP) ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, itariki 07 Mata 2021, riravuga ko uwahoze ari umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutasi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (ANR), Kalev Mutond, abinyujije ku bunganizi be mu mategeko, arimo kugurisha imitungo ye igizwe n’inzu n’amamodoka I Kinshasa na […]

Ubufaransa kera habaye bwafunguriye abantu bose ububiko bw’inyandiko kuri jenoside yakorewe Abatutsi

Ku nshuro ya mbere, Ubufaransa bwaraye bufunguriye rubanda ubushyinguranyandiko (archives) bw’ingenzi bwerekeye jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda. Muri ubwo bubiko bw’amakuru bwashyizwe ahagaragara, harimo ubw’uwahoze ari Perezida w’Ubufaransa François Mitterrand n’uwari Minisitiri w’intebe Édouard Balladur, nk’uko itangazo ry’ibiro bya perezida w’Ubufaransa ribivuga. Mu 2019 ni bwo Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yashyizeho akanama k’inzobere […]

Guverineri Nzanzu yaba ashaka kwiyubikira imbehe nka Bulakali kubera FDLR

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Carly Nzanzu Kasivita, avuga ko FDLR ariyo yagabye igitero cyahitanye Ambasaderi, Luca Attanasio wari uhagarariye U Butaliyani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Guverineri Carly Nzanzu Kasivita, nk’uko Kinshasa Times yabitangaje, ibi birego abishingira ku kuba agace Ambasaderi Attanasio yarasiwemo kagenzurwa n’abarwanyi ba FDLR. Yagize ati ” N’ubwo FDLR yahakanye, […]

Dr Clark yavuze ku butabera buzahabwa Rusesabagina utacyitabira urubanza

ruses.png

Tariki ya 12 Werurwe 2021 ni bwo Paul Rusesabagina ushinjwa ibyaha by’iterabwoba yatangarije mu Rukiko Rukuru, Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi, ko atazongera kwitabira urubanza rwe kubera ko “nta butabera yiteze”. Rusesabagina yafashe iki cyemezo ubwo Umucamanza yari amaze gutesha agaciro ubusabe bwe bw’uko urubanza rwe rwasubikwa, rukazasubukurwa nyuma y’amezi atandatu, ubwo azaba amaze […]

Loni ishyira RDC ku mwanya wa mbere ku Isi mu bihugu byugarijwe n’inzara

Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kiza imbere ku Isi mu bihugu byugarijwe n’ibura ry’ibiribwa, nk’uko byatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye. Itangazo rigenewe abanyamakuru rihuriweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi (FAO) ndetse n’Ishami ryita ku biribwa (WFP/PAM), rivuga ko Abakongomani babarirwa muri miliyoni 27.3 bugarijwe n’ikibazo cy’inzara, barimo abagera kuri miliyoni 7 bakeneye ubufasha bwihuse […]

8/4/1994: Uko byari byifashe hirya no hino mu Rwanda hicwa Abatutsi

Tariki ya 08 Mata 1994, Interahamwe n’abasirikare bishe Abatutsi bari bahungiye ahantu hatandukanye i Nyamirambo harimo kuri Paruwasi gatolika yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga , mu kigo cy’Abafureri b’Abayozefiti no muri Koleji “St Andre” i Nyamirambo. Uyu munsi kandi ni nabwo Interahamwe zatangiye kwica Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi gatolika ya Ruhuha mu Bugesera. Iyicwa ry’Abatutsi […]

USA yabujije abaturage bayo kujya muri Kenya kubera Covid-19

Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) kuri uyu wa 7 Mata 2021 zabujije abenegihugu bazo kujya muri Kenya bitewe n’ubwandu bw’icyorezo cya Covid-19 bukomeje kwiyongera, ziti: “Ntimujye muri Kenya kubera Covid-19.” Nk’uko bigaragara ku rubuga rw’urwego rwa USA rushinzwe ibikorwa bya dipolomasi, hashingiwe ku kuba urwego rw’iki gihugu rushinzwe gukumira indwara (CDC) rwarashyize Kenya mu […]

Uko ikanzu y’abakobwa yarokoye Irambona Eric Jenoside yakorewe Abatutsi

Myugariro Irambona Gisa Eric ukinira ikipe ya Kiyovu Sports, yahishuye ko kuba umubyeyi we yaramwambikaga imyenda y’abakobwa ari byo byamurokoye Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu musore ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso, yavukiye mu murenge wa Shangi i Nyamasheke mu Burengerazuba bw’igihugu, akaba ari bucura mu bana barindwi yavukanye na bo. Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye afite imyaka […]

RIB yahamagaje Adeline Rwigara

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) tariki ya 6 Mata 2021 rwahamagaje Adeline Mukangemanyi, umugore wa nyakwigendera Rwigara Assinapol kugira ngo arwitabe muri iki gitondo cy’uyu wa 8 Mata 2021. Kopi y’iri hamagara Bwiza yabonye, ihamagarira Adeline Rwigara kwitaba umugenzacyaha wa RIB ku cyicaro gikuru, ku Kimihurura, yitwaje indangamuntu n’iri hamagara. Iki gitangazamakuru ku mugoroba w’uyu wa […]