fb_img_16187774959118954.jpg

Iby’ingenzi kuri Gilbert Kabanda wagizwe Minisitiri w’Ingabo wa RDC

Sangiza iyi nkuru

Tariki ya 12 Mata 2021, Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Michel Sama Lukonde Kyenge yatangaje abagize Guverinoma nshya, izasimbura iriho ubu.

Muri bo, Gilbert Kabanda Kurhenga yagizwe Minisitiri w’Ingabo z’igihugu.

Gilbert Kabanda yavukiye i Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo tariki ya 2 Ukwakira 1946.

Amashuri abanza n’ayisumbuye yayigiye i Bukavu kuva mu 1954 kugeza mu 1966, muri uwo mwaka akomereza kaminuza muri Université Lovanium i Kinshasa aho yakuye impamyabumenyi mu by’ubuvuzi mu 1973.

Kabanda yakomereje amasomo ya kaminuza muri Université de Sapienza iri i Roma mu Butaliyani kuva mu 1974 kugeza mu 1976, na none mu masomo ajyanye n’ubuvuzi.

Yinjiye mu gisirikare cy’igihugu kicyitwa ANC (Armée Nationale Congolaise mu 1971, kuva mu 1973 kugeza mu 1974 aba umuganga mu bitaro bya gisirikare bya Kamina kuva mu 1977 kugeza mu 1993 akurira ishami ry’ubuvuzi mu ngabo z’igihugu zirwanira mu kirere.

Ubwo yari akuriye ishami ry’ubuvuzi mu ngabo z’igihugu, yahawe ipeti rya ‘Colonel’ mu 1983.

Kuva mu 1993 kugeza mu 1997, yabaye umuyobozi w’ishami ry’ubuvuzi mu ngabo z’igihugu (cyitwaga Zaïre), kuva mu 2007 kugeza mu 2014 na bwo ayobora ishami ry’ubuvuzi ry’izi ngabo zitwa FARDC.

Yasezeye mu ngabo z’igihugu mu 2018.
fb_img_16187774959118954.jpg

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Iby’ingenzi kuri Gilbert Kabanda wagizwe Minisitiri w’Ingabo wa RDC
    Umuntu uzamuwe mu ntera muri Repuburika ya Demokrasi ya Kongo avuga ururimi rigiye gusa n’ikinyarwanda bamwita umunyarwanda, bagatangira kumwangisha abandi bakongomani.

  2. Iby’ingenzi kuri Gilbert Kabanda wagizwe Minisitiri w’Ingabo wa RDC
    Umuntu uzamuwe mu ntera muri Repuburika ya Demokrasi ya Kongo avuga ururimi rigiye gusa n’ikinyarwanda bamwita umunyarwanda, bagatangira kumwangisha abandi bakongomani.

  3. Iby’ingenzi kuri Gilbert Kabanda wagizwe Minisitiri w’Ingabo wa RDC
    Umuntu uzamuwe mu ntera muri Repuburika ya Demokrasi ya Kongo avuga ururimi rigiye gusa n’ikinyarwanda bamwita umunyarwanda, bagatangira kumwangisha abandi bakongomani.

  4. Iby’ingenzi kuri Gilbert Kabanda wagizwe Minisitiri w’Ingabo wa RDC
    Umuntu uzamuwe mu ntera muri Repuburika ya Demokrasi ya Kongo avuga ururimi rigiye gusa n’ikinyarwanda bamwita umunyarwanda, bagatangira kumwangisha abandi bakongomani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *