Umugabo n’umugore bo muri Taiwan baciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ku bwo gushakana inshuro enye mu kwezi kumwe, bagatandukana inshuro eshatu. Byamenyekanye ubwo kompanyi umugabo akoramo imuhaye iminsi 32 mu gihe ikiruhuko kimwe kingana n’iminsi umunani. Aba buri minsi umunani bahitaga batandukana, bakongera gushakana, umugabo akongera agasaba uruhushya. Aya makuru yemejwe na Minisiteri y’abakozi, ivuga ko nta kund byari kugenda, amategeko yagombaga kubahirizwa. Uyu mugabo usanzwe akora muri banki ari mu nkiko ku bwo kwica amategeko y’akazi. Gusa biragoye kuko muri Taiwan nta tegeko rivuga ko umuntu atemerewe kurenza inshuro runaka yaka uruhushya rw’uko agiye gukora ubukwe. Ni ingingo benshi bagarutseho cyane bavuga ko bigaragaje icyuho mu mategeko ariko bakanenga imyitwarire y’uyu mukozi wa banki.


