Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, FĂ©lix Tshisekedi yaraye avuze ko arimo gutegura “ingamba zikarishye” ku mitwe y’inyeshyamba ikorera mu burasirazuba bw’igihugu, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP. Muri iyi mitwe harimo FDLR irimo abafite inkomoko mu Rwanda. Ikunze gutungwa agatoki ko ikora ibikorwa byo gusahura, ubwicanyi n’andi mabi. Mu guhanga n’iyi mitwe, Tshisekedi yagize ati: “Ndimo gutegura ibisubizo bitanga umusaruro witezwe mu kugabanya mu buryo bwa burundu aya makuba yo mu burasirazuba” bw’igihugu. Tshisekedi yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kane, ubwo yari yakiriye Perezida w’akanama k’Uburayi, Charles Michel. Imitwe y’inyeshyamba irenga 120 – irimo ikomoka mu Rwanda, u Burundi na Uganda – ikorera mu burasirazuba bwa DR Congo, igatuma igice kinini cy’ako karere kirangwamo umutekano mucye. Ku wa kabiri, ari i Paris mu Bufaransa, Perezida Tshisekedi yasabye ubufasha bw’Ubufaransa mu “kurandura” mu karere ka Beni ko mu burasirazuba umutwe w’inyeshyamba wa ADF. Avuga ko uwo mutwe “usa n’ugendera ku matwara akaze yiyitirira idini ya Islam, ukoresha imvugo yiyitirira Islam kandi unakoresha uburyo bwiyitirira Islam”, nkuko AFP isubiramo amagambo ye abivuga. Ku wa mbere ubwo yarahizwaga, Minisitiri w’intebe mushya Jean-Michel Sama Lukonde yakomoje ku “ijambo ry’umukuru w’igihugu ku mutekano ucyenewe byihutirwa” mu burasirazuba bw’igihugu “harimo no gusimbuza ubutegetsi bwa gisivile bugasimburwa n’ubwa gisirikare”. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

2 Responses
Perezida Tshisekedi avuga ko ari gutegura ingamba zikarishye ku nyeshyamba zirimo FDLR
Izo nyeshyamba rero zibaye zizi ubwenge zatera zigafata nibura metero kare 200. Naho ubundi kazibayeho. Ariko ubwo zizakenera igihugu kizaxibika kikajya kizihisha mu gihe cyakubiswe. Ubwo M7 arimo kubitegura. Uretse ko uzazifasha kubera umyvumo zifite wo kumena amaraso y’inzirakarengane bazajyana. Kwica umuntu umwe ni nko kwica abqtuye isi yose. Noneho kwica 1.000.000 murumva ibyo aribyo.
Mbagitiye inama mwataha mugasababimbqbazi qbqnyarwsnda ubuhemu mwakoze.