Umutwe w’Abadepite watumije Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda ngo azatange ibisobanuro mu magambo ku bibazo biri muri gahunda yiswe uruganda iwacu. Intumwa za rubanda ngo zasanze idatanga umusaruro nyamara Leta yarashoyemo arenga miliyari 4. Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu PAC, bagaragarije inteko rusange umutwe w’abadepite, uruhuri rw’ibibazo byagaragajwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta, biri muri iyi gahunda yiswe Uruganda Iwacu. Leta yashyizeho inganda 6 mu turere 6 hagamijwe kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ariko ngo ntitanga umusaruro wari witezwe. Ibibazo bivugwa muri iyi gahunda bishingiye ku nyigo zakozwe nabi byatumye zimwe mu nganda zubakwa ahatera ibihingwa zagenewe gutunganya, ndetse zatangira kubakwa hakagurwa imashini zikora ibihabanye n’ibikenewe cyangwa zibikora nabi. Perezida w’iyi komisiyo Depite Muhakwa Valens y yagize ati ” Mu by’ukuri iyo haza gukorwa inyigo byari kugaragara ko umukamo muri Burera udahagije bityo uruganda ntirujyanwe i Burera ubwo rero si na byo byari kwitabwaho mu iterambere rya Burera…” “Urundi rugero ni Rwamagana Banana wine hari imashini zagiye zigurwa zidakenewe izitaraguzwe kandi zikenewe. Muri Rutsiro aho batunganya ubuki hariyo ibibazo, muri Nyabihu hari imashini zaguzwe zagombaga gukamura amazi mu birayi no kubibika izo mashini zari zikenewe ariko ntizaguzwe.” Abadepite bagaragaje ko iyi gahunda izwi nka CPC’s mu ndimi z’amahanga yuzuyemo ibibazo byanaganishije ku guha abikorera izi nganda ariko na byo bigashora Leta mu gihombo kuko nk’uruganda rwagombaga gukora ibyo kunoza ubugeni no guhanga akazi rwa Nyanza Ceramics. Umugenzuzi mukuru w’ imari ya Leta yasanze rutarigeze rutangira gukora nyamara Leta yarushoyemo miliyoni zirenga 439 mu gihe rugurishwa abikorera kuri miliyoni 88, bivuze ko rwahombeje Leta ku kigero cya 73% cy’amafranga yarushoyemo. Inganda 6 zashinzwe muri iyi gahunda ni Rwamagana Banana Wine CPC, Nyabihu irish Patato CPC, Gatsibo leather CPC, Rutsiro Honey CPC , Nyanza Ceramics na Burera dairy. Nubwo zikiri ku isoko ngo leta yemeje ko zigomba gushyirwamo ingufu n’ikigo cya NIRDA gisanganywe ishingano zo kuzitaho. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


