Bamwe mu baturage bavuga ko batiyumvishaga uburemere bwo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus, kugeza ubwo bamwe mu bajenerali muri RDF bafunzwe, baryozwa kurenga kuri ayo mabwiriza.
Bamwe mu baganiriye na BWIZA yabasanze mu Mujyi wa Musanze, bavuga ko ubusanzwe bazi neza ko uwarenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus ahanwa, gusa ngo ntibari biteze ko ” Na bajenerali bafatwa.” Soma inkuru ku ifatwa ry’abajenerali Ndahiro afite alimentation, ati ” Naratunguwe cyane, njye ubwo nategaga amatwi ayo makuru, nagize ngo ni iyindi mpamvu. Nagiye kumva ngo ni uko barenze ku mabwiriza yo kwirinda covid. Nahise mbona ko bikaze.” Undi muturage ati ” Biriya ni ukuvuga ko ntawe uri hejuru y’amategeko. Natwe byadukanguye ni ugukomeza kubahiriza amabwiriza.” Undi muturage uvuga ko yitwa Cassius, yandikiye BWIZA avuga ko ayo makuru atari yo. Ati ” Mwiriwe? Mwibeshye ntago (ntabwo) police yafata umusirikare noneho Gen oya muratubeshye.” Undi yakomeje agira ati ” Ese ubwo abo ba Jenerale bafashwe nande Kandi Bari Bari n’ubundi mukarere bayobora?” Uwitwa Mugabo ati ” Ni gute utinyuka ugafata general?” Mugenzi we Bobo ati ” Uravuga ngo barabeshya ubundi ngo ni abayobozi’’ nabamarayika se cyangwa barihejuru yubutabera?” Uwitwa MR nawe yandikiye BWIZA agira ati ” Nta Police ifata abasirikare ureke no kuvuga Generals.” Muri rusange, haba mu biganiro by’abantu ku giti cyabo no ku mbuga nkoranyambaga, benshi mu bitekerezo bagiye batanga, batunguwe no kumva ko na ba jenerali bafungiwe kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus. Bamwe bavuga ko ari urugero rwiza ku ngingo y’uko abantu bose bareshya imbere y’amategeko, mu gihe hari n’abavuga ko ” ari ugucisha amazi abo bajenerali.” Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
https://bwiza.com/?Polisi-iherutse-guta-muri-yombi-Gen-Ibingira-Gen-Muhire-n-abandi-bofisiye

2 Responses
COVID-19: Bamwe mu baturage ntibiyumvishaga ko bajenerali nabo bafungwa
Erega siko buri Muntu yabyumva, benshyi Bari kubyumva mo ikinamico kubera byinshyi bikorwa ababikoze ntibahanwe, kuki se Mutahannye Abaganga bo Ku bitaro bya GISENYI kuri bigirijeho nkana Ku murwayi wa
Cancer bakamuryamishya ku Gitanda bakuyeho umurwayi basanze mo Covid19, ntibabaye se kuri 14-04-2021 none ngo Bafunze Aba GĂ©nĂ©ral barenze ku mabwiriza ya Covid19, ubwo se Umu GĂ©nĂ©ral watashye ubukwe n’umuganga waryamishije umurwayi usanzwe kandi abizi Ku gitanda babyukijeho umurwayi wa Corona batanateyeho umuti ninde ikwiriye guhanwa