Nyabihu: Bamwe mu barokotse jenoside bavuga ko bari mu zangiritse

Sangiza iyi nkuru

Imwe mu miryango yarokotse jenoside yakorewe abatutsi ituye mu Murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu, irasaba ubufasha bwo kubakirwa no gusanirwa inzu kuko izo bubakiwe zangiritse mu buryo bukomeye.

Imiryango 54 yo muri uwo Murenge niyo igaragaza ko inzu ituyemo zubatswe huti huti hakoreshwa amatafari atumye, bituma zangirika hadaciye kabiri.

Aba baturage babwiye RBA ko bagerageza gushyiraho akabo ariko kubera imyubakire mibi, biba iby’ubusa zigakomeza kwangirika.

Barasaba ko izangiritse cyane zisanwa, naho izangiritse bikabije zikubakwa nabo bakabona amacumbi meza.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, agaragaza ko ku bufatanye n’Ikigega cya Leta gishinzwe gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye ‘FARG’, hari gahunda yo kubakira iyi miryango haherwa ku gusanira abafite inzu zangiritse cyane.

Mu karere ka Nyabihu kose, imiryango irenga ijana niyo ifite ikibazo cy’inzu zangitse cyane.

Gahunda yo kubakira abacitse ku icumu batishoboye leta yayitangiye mu 1994, ubwo inzu zabo zari zarasenywe izindi zigatwikwa.

Kuzubaka huti huti hamwe zikubakishwa ibikoresho bitaramba, byatumye nyuma y’imyaka mike inyinshi zitangira kwangirika izindi zisenyuka imburagihe.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *