Mu 1987 Perezida Yoweri Kaguta Museveni amaze umwaka umwe ahiritse Milton Obote ku butegetsi bwa Uganda, yagiriye uruzinduko rw’amateka i Butare mu majyepfo y’u Rwanda.
Icyo gihe Perezida Museveni yari aherekejwe n’abanyacyubahiro batandukanye, barimo uwari Minisitiri wa Uganda ushinzwe Ubutwererane bw’akarere, John Sebaana Kizito na Sam Kalega Njuba wari Minisitiri Ushinzwe Itegeko nshinga.
Bakigera i Huye bakiranwe ubwuzu na Habyarimana wari kumwe n’abanyacyubahiro batandukanye ndetse n’ibihumbi by’Abanyarwanda bari bateraniye muri Stade ya Huye.
Indirimbo, imbyino na Slogan ziha ikaze Perezida Museveni wari ugeze bwa mbere mu Rwanda nka Perezida wa Uganda biri mu byari bigize biriya birori, mu gihe mu marembo ya Stade hari hamanitse icyapa kiriho amagambo avuga ko “Abanyarwanda n’Abagande bazahora iteka ari abavandimwe”.
Museveni nyuma yo guhabwa ikaze na Habyarimana, mu ijambo rye yavuze ko icyari cyamujyanye i Butare ari ugusuhuza Abanyarwanda.
Perezida Museveni nyuma yo kuvuga ko akarere gakeneye ubufatanye abagatuye batishishanya cyangwa ngo bikange baringa, yavuze ko hari ibintu bibiri ashaka gusobanura neza.
Ati: “Obote akiri ku butegetsi, yakundaga gukora propagande nyinshi avuga ko ndi Umunyarwanda, ngo navukiye hano nuko njya muri Uganda. Ndagira ngo mbwire buri wese uri hano ko ntigeze mba Umunyarwanda, nta Bunyarwanda buri mu gisekuru cyanjye.”
Museveni yavuze ko kuba yaba Umunyarwanda nta kibazo kirimo, gusa ashimangira ko atari we.
Umukuru w’igihugu cya Uganda yasuye u Rwanda mu gihe byanugwanugwaga ko Uganda iri mu mugambi wo gufasha impunzi z’Abanyarwa gutera u Rwanda.
Museveni icyo gihe yavuze ko ibyo kuba Uganda yaba ibirindiro by’impunzi zitegura gutera u Rwanda ari “ibihuha byinshi bikwirakwizwa n’abantu b’injiji muri Politiki”.
Yunzemo ati: “Ibi ntabwo bishoboka kandi ntibizigera bibaho, kandi ndabizeza mwe mwese muri hano ko bitazabaho na gato.”
Museveni yasobanuriye abari i Butare bari bamaze kumuha amashyi n’impundu ko nta mpamvu n’imwe yatuma Uganda icumbikira abashaka gutera u Rwanda.
Ati: “Ni iyihe nyungu tubifitemo?”
Yatanze urugero rw’uko muri icyo Sudani yaherukaga kwemerera abahoze ari abasirikare ba Uganda gutera icyo gihugu baturutse ku butaka bwayo, ariko bagatsindwa.
Museveni yavuze ko batateye Sudani mu buryo bwo kwihorera, ko ahubwo icyo basabwa ari ukubungabunga imipaka yabo kuko byari mu nyungu zabo.
Ati: “None niba tudashobora gutera Sudani yemereye abanzi ba Uganda kudutera baturutseyo, ni kuki twatera u Rwanda? Ese ni iki rwadukoreye?”
Perezida wa Uganda yunzemo ko barakaranya n’uwabarakaje, ndetse bakaba badashobora gukoresha ingufu z’umurengera keretse ari amahitamo ya nyuma.
Yavuze ko nta mpamvu n’imwe yaba ishingiye kuri Politiki, ku mayeri cyangwa ku ngengabitekerezo yatuma bashyigikira impunzi ngo zitere u Rwanda.
Ni amagambo yafashwe nk’ikinyoma gikomeye kuko byasabye igihe kitageze ku myaka itatu ngo FPR Inkotanyi itangize urugamba rwo kubohora u Rwanda iturutse ku butaka bwa Uganda.
Bivugwa ko Uganda ari yo yari ku isonga mu guha ibya ngombwa nkenerwa byose ziriya ngabo zari zigizwe n’impunzi z’Abanyarwanda kugira ngo zitere u Rwanda, nk’ishimwe ryo kuba zari zarafashije Museveni mu rugamba rwo kubohora Uganda.
Cyakora cyo Raporo yitiriwe ‘Muse’ iheruka gusohorwa na Leta y’u Rwanda ivuga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ivuga ko mbere y’itariki ya 01 Ukwakira 1990 FPR Inkotanyi itera u Rwanda Museveni ari mu batarigeze bayishyigikira kuva ku munsi wa mbere w’urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Iyi Raporo ivuga ko Museveni yari atazi umugambi wa FPR Inkotanyi wo kubohora u Rwanda, kuko imyiteguro yakorwaga mu ibanga rikomeye bigizwemo uruhare na Fred Rwigema cyo kimwe na Maj Gen Paul Kagame wari Umuyobozi Wungirije w’Ubutasi bwa Uganda.
Igitero cyo kubohora u Rwanda cyagabwe ubwo Museveni yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahari na Habyarimana, ubwo barimo bitabira Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iba mu mpera za Nzeri buri mwaka.
Raporo Muse ivuga ko Museveni yamenye amakuru y’igitero ahamagawe kuri telefoni mu cyumba cya hotel yarimo, na we agahita ayamenyesha Habyarimana.
Perezida Kagame uri mu batanze ubuhamya hakorwa iriya raporo yavuze ko Museveni akimenya ko bateye u Rwanda yarakaye, ategeka ko umuhanda uva i Mbarara uza mu Rwanda ushyirwaho za Bariyeri mu rwego rwo gufata impunzi zari zigumuye.
Bitandukanye n’ibivugwa, Perezida Kagame yavuze ko Museveni yagiye abananiza kenshi abashinja kumuteza ibibazo no gukora Operasiyo yo gutera u Rwanda atabizi.
Museveni ngo yemeye kutivanga mu bikorwa bya FPR ariko ibyo ntibyari bivuze ko nibura hari ubufasha bw’ibikoresho yatanga.
Perezida Kagame yavuze ko yasabye Museveni ubufasha inshuro nyinshi hagati ya 1990 na 1994 ariko akabwimwa.
Ati: “Rimwe na rimwe twasabaga ikintu, akanga avuga ko twamuteje ibibazo. Nakiriye ibitutsi byose nkavuga nti urakoze ariko se wadufasha, dukeneye iki na kiriya”, gusa byose bikarangira nta bufasha babonye.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


