Nari ngiye kwiyahura ubwo nari muri CĂ´te d’Ivoire-Eddy Kenzo

Umuhanzi Edrisah Musuuza uzwi nka Eddy Kenzo yahishuye ko yari agiye kwiyahura ubwo yari muri CĂ´te d’Ivoire mu gihe cya Guma mu Rugo (Lockdown) ku bwo gukoresha amafaranga menshi. Uyu mugabo avuga ko yakoresheje UGX miliyoni 350 yari abitse ndetse n’umugore we, Rema Namakula yatwawe na Dr Hamza SSebunya. Ubwo yari kuri Hotel Fairway i […]

Burundi: Perezida Ndayishimiye yirukanye Minisitiri w’Ubucuruzi

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, kuri uyu wa Gatandatu yirukanye ku mirimo ImmaculĂ©e Ndabaneze wari Minisitiri w’Ubucuruzi, Ubwikorezi, Ubucuruzi n’Inganda. Perezidansi y’u Burundi (Ntare Rushatsi) yatangaje ko Minisitiri Ndabaneze yirukanywe kubera ko “ibikorwa bye byashoboraga guhungabanya ubukungu bw’igihugu no kwanduza isura y’u Burundi.” Guverinoma y’u Burundi ntiyasobanuye byimbitse amakosa uriya Muminisitiri yakoze ku buryo yahise […]

Rayon Sports yasinyishije undi rutahizamu w’Umukongomani (Amafoto)

img_20210501_151924.jpg

Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko yamaze gusinyisha rutahizamu w’Umukongomani witwa ker Mambote Batshi Assis. Uyu musore w’imyaka 21 y’amavuko yakiniraga ikipe ya City of Lusaka FC yo muri Zambia. Rayon Sports yavuze ko yamusinyishije amasezerano azarangirana n’umwaka w’imikino, ibisobanura ko agomba kuyikinira amezi abiri. Uyu musore wifuzwaga n’amakipe atandukanye ya hano mu karere, yaje […]

Uganda: Abayobozi ba Uganda Airlines bahagaritswe ku mirimo yabo

Minisitiri w’imirimo n’ubwikorezi wa Uganda, Gen. Edward Katumba Wamala, yategetse itsinda ry’ubuyobozi bukuru muri sosiyete y’igihugu y’ubwikorezi bwo mu kirere Uganda Airlines Corporation (UAC) guhagarikwa ku mirimo nibura amezi atatu kugira ngo hakorwe iperereza ry’imbere. Kuri uyu wa Gatandatu, Daily Monitor ivuga ko itashoboye kumenya umubare nyawo w’abayobozi ba Uganda Airlines bagizweho ingaruka n’icyemezo cyatangiye […]

Abapolisi ba Kenya bagiye kubuzwa guteretana hagati yabo

Leta ya Kenya irateganya gushyiraho ibwiriza ryo kubuza abapolisi kuba bateretana hagati yabo. Iki cyemezo nk’uko Minisitiri w’Umutekano, Fred Matiang’i yabitangaje, kigamije kugabanya imfu z’abakundana bombi ari abapolisi. Matiang’i wari muri bimwe mu birori mu ishuri rya polisi, yavuze ko batgereje ko iki cyemezo cyemerwa n’inama nkuru y’umutekano ya Kenya, ari nayo igenga inzego zose […]

Intambara ikomeye itaha izaba itandukanye cyane n’izabanje – Gen. Austin

Minisitiri w’ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lloyd Austin, kuri uyu wa Gatanu, itariki 31 Mata, mu ijambo rye rya mbere ry’ingenzi yavuze kuva yashyirwa kuri uyu mwanya, yavuze ko Amerika ikeneye kwitegura amakimbirane ashobora kuzaba mu gihe kizaza azaba akomeye kurusha intambara za kera. Austin yasabye ko hajyaho iterambere ry’ikoranabuhanga no kurushaho guhuza […]

Intara za Kivu ya Ruguru na Ituri zagoswe

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ivuga ko itangaza ko Intara za Kivu ya Ruguru na Ituri mu burasirazuba bw’amajyaruguru yigihugu ubu zigoswe. Iki cyemezo gifashwe bitewe n’ubwicanyi bukomeje kwiyongera muri izi ntara ebyiri bukozwe n’inyeshyamba zirwanya ibihugu bituranye na DRC ndetse n’zi rwanya iki gihugu nyir’izina. Minisitiri w’Ubutetegetsi bw’igihugu muri DRC, Daniel Aselo […]

Iby’uruzinduko Museveni yagiriye i Butare, agashuka Habyarimana ko nta mwanzi wamutera aturutse iwe

Mu 1987 Perezida Yoweri Kaguta Museveni amaze umwaka umwe ahiritse Milton Obote ku butegetsi bwa Uganda, yagiriye uruzinduko rw’amateka i Butare mu majyepfo y’u Rwanda. Icyo gihe Perezida Museveni yari aherekejwe n’abanyacyubahiro batandukanye, barimo uwari Minisitiri wa Uganda ushinzwe Ubutwererane bw’akarere, John Sebaana Kizito na Sam Kalega Njuba wari Minisitiri Ushinzwe Itegeko nshinga. Bakigera i […]

Igisirikare cya Tchad kirigamba kwica izindi nyeshyamba amagana

Igisirikare cya Tchad kuri uyu wa Gatanu cyatangaje ko cyivuganye inyeshyamba amagana mu minsi ibiri kimaze gihanganye nazo mu burengerazuba bw’igihugu, aho Perezida Idriss Deby yiciwe muri uku kwezi gushize. Igisirikare cya Tchad kuva hagati mu kwezi gushize kwa kane gihanganye n’inyeshyamba z’umutwe wa FACT, ziganjemo Abanya-Tchad bo mu bwoko bwa Goran, mu Ntara ya […]

ARUSHA: Nkongwa ebyiri zashegeshe ubutabera

ngirumpatse.jpg

Mbere y’uko umufungwa wa mbere agera mu Rukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyriweho u Rwanda (TPIR), umurongo wo kwiregura wari waranogejwe cyera: guhakana ibyaha byose na jenoside ubwayo! Iryo banga rikomeye hagati y’abaregwa n’abavoka babo, ryaba ryarageze n’aho bagabana ku gihembo. Inzitizi ikomeye ku butabera bw’urukiko rwa LONI! Hari ibyo rubanda baba bemerewe kumenya n’ibindi biguma mu […]

Rusizi: Umukozi wa SACCO umaze amezi 3 azererana umuryango nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi yiyambaje Guverineri Habitegeko

iyi_nzu_kimwe_n_izindi_zubakwa_nyuma_y_isenyerwa_rye_ba_nyira_zo_ntibabazwa_iby_igishushanyo_mbonera_cy_umujyi.jpg

Kaneza Isaie,umukozi wa SACCO ya Gihundwe mu karere ka Rusizi uvuga ko amaze amezi 3 azererana umugore n’abana 5 nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Gihundwe ku cyo yita akarengane aravuga ko nyuma yo kwiyambaza ubuyobozi bw’aka karere ntibwite ku kibazo cye,uwo abona wamurenganura mbere yo kwiyambaza umukuru w’igihugu ari Guverineri Habitegeko François ari na […]

Burundi: Nyuma y’imyaka 49 Umwami Ntare V yishwe, umuryango we uracyategereje ubutabera

0480dbcfc816df569f014721c2e4d91d.jpg

Nyuma y’imyaka 49 uwahoze ari Umwami w’u Burundi, Ntare V, Charles Ndizeye yishwe, umuryango we n’ubu uracyategereje ubutabera nk’uko byagarutsweho hibukwa iyi myaka ishize yambuwe ubuzima. Imihango yo kwibuka urupfu rwe yatangiriye ku itariki 29 Mata muri kiliziya ya Bon Pasteur de Shatanya, mu murwa mukuru wa Gitega. Misa yo kumusabira yari iyobowe na Padiri […]

Abanyarwanda bagomba kwanga kuba abazungura b’ivanguramoko n’amatiku- Dr Kayumba

Umuyobozi w’Ishyaka ritaremerwa mu Rwanda, Rwanda Platform for Democracy (RPD), Dr Christopher Kayumba avuga ko Abanyarwanda badakwiriye kuba abaragwa b’ibibi, ivangurabwoko n’amatiku byaranze abababanjirije. Ni mu kwemeranya n’igitekerezo cya Jean Paul Samputu kuri Twitter wavuze kuri Instagram ko ” Turi abakiriye umurage w’ihungabana n’imiborogo byaje mbere y’ibihe byacu. Inshingano zacu ubu ni ukuba abakurambere beza.” […]

OIF: Guverinoma ya Québec yahaye gasopo ubuyobozi bwa Louise Mushikiwabo

Nyuma y’amakuru mashya avuga ku ikoreshwa ritavugwaho rumwe ry’amafaranga, Guverinoma ya QuĂ©bec irahamagarira Umuryango mpuzamahanga wa La Francophonie (OIF) kwitonda mu micungire y’imari y’umuryango, cyane cyane amafaranga ava mu basoreshwa bo muri QuĂ©bec. Ibiro bya Minisitiri w’ububanyi n’amahanga unashinzwe Francophonie, Nadine Girault, byemeje ko ari inshingano za OIF gusubiza ibijyanye n’imicungire no gukurikirana imiyoborere yayo […]

Tanzania: Umuhanzi wakoranye indirimbo na Knowless mu bibazo

Umuhanzi Ben Pol wakoranye indirimbo na Knowless yitwa Darling, ari mu bibazo byo gutandukana n’umukunzi we, Muigai Anerlisa uyobora Kompanyi ya Nero. Bernard Paul Mnyan’anga, yamaze gushyikiriza urukiko rukemura ibibazo by’imiryango muri Tanzania, dosiye ye asaba gutandukana na Anerlisa. Amakuru yo gutandukana, yari yatangajwe bwa mbere na Millardayo. Yaje kwemezwa n’abashinzwe inyungu za Ben Pol […]

APR FC izahabwa igikombe cya shampiyona ku Cyumweru

Ejo ku Cyumweru ikipe ya APR FC ni bwo izashyikirizwa igikombe cya shampiyona ya 2019/2020, nyuma yo gucyegukana idatsinzwe umukino n’umwe. Ku wa 22 Gicurasi umwaka ushize ni bwo iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yegukanye igikombe cya shampiyona cya 18 mu mateka yayo, nyuma y’uko FERWAFA yari ifashe umwanzuro wo kurangiza shampiyona imburagihe kubera Coronavirus yari […]

N’akataraza muzakazana ye!_ Rutangarwamaboko yamagana isoko ryo kugurisha abageni ryafunguwe i Kigali

Umupfumu Rutangarwamaboko, yamaganye isoko rigurishirizwaho abageni riheruka gufungurwa mu mujyi wa Kigali, avuga ko rihabanye n’Umuco Nyarwanda. Mu minsi ishize ni bwo hamenyekanye inkuru y’uko i Remera mu mujyi wa Kigali hashize amezi abiri hafunguwe Sosiyete yitwa ‘Ndangira Umugeni Company Ltd’ ihuza abashaka kurongora n’abashaka kurongorwa, abashimanye bakabana. Umunyamategeko Dusabimana Vedaste wayishinze aheruka kubwira ikinyamakuru […]

RDC: Uwahoze ari minisitiri w’amashuri abanza n’ayisumbuye yakatiwe imyaka 3 y’igifungo

Urukiko rusesa imanza muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, rwakatiye uwahoze ari Minisitiri w’Amashuri abanza, ayisumbuye na tekiniki (EPST), Willy Bakonga, igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu kuri uyu wa Gatanu, 30 Mata. Uyu mugabo n’umwe mu bahungu be bakaba bahamwe n’icyaha cy’iyezandonke. Urukiko rwavuze ku mubare w’amafaranga yasanganwe abakatiwe: “Amadorali 14,000 n’andi 30.000, havugwa ko ihererekanwa […]

Inzu uhora wimukamo iba ifite ikibazo ibyo abagabo barabizi- Perezida Samia

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan avuga ko kuba abanyepokitiki bamwe bahora bava muri CHADEMA bakajya muri CCM ari uko aho hantu hashobora kuba hari ikibazo, ingingo avuga ko abagabo bose bazi. Ibi yabitangaje kuwa 30 Mata 2021 ubwo hateranaga inama ya CCM ngo hatorwe uza kuyiyobora. Ni mu gihe yari amaze gutorwa yakira uwitwa […]

Perezida Kagame yavuze kuri ba bageni barajwe muri Stade

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakomoje ku bageni barajwe muri Stade ya Kicukiro mu minsi ishize, avuga ko nta muntu n’umwe ugomba kujya hejuru y’amategeko yitwaje uwo ariwe. Perezida Kagame yabigarutseho ku wa Gatanu, ubwo yari ayoboye inama ya Komite yaguye y’Umuryango FPR-Inkotanyi yabereye i Rusororo mu karere ka Gasabo. Inkuru y’abageni barajwe muri Stade […]

Diamond arashinjwa ubujura

maxresdefault-17.jpg

Umuhanzi wo muri Tanzania, Diamond Platnumz arashinjwa ubujura bw’indirimbo ze ebyiri zakunzwe. Umushinja kumwiba ibitekerezo ni undi muhanzi witwa H Baba uvuga ko yamwibye ibitekerezo by’indirimbo yitwa ‘ Nataka Kulewa’ na ‘ Zilipendwa”. Uyu avuga ko Diamond yamwibye ibyo bitekerezo ubwo bombi bari bagikorana na Shawarbaru records mu myaka ishize. Yagize ati ” Zilizopendwa ni […]