Burundi: Perezida Ndayishimiye yirukanye Minisitiri w’Ubucuruzi

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, kuri uyu wa Gatandatu yirukanye ku mirimo Immaculée Ndabaneze wari Minisitiri w’Ubucuruzi, Ubwikorezi, Ubucuruzi n’Inganda.

Perezidansi y’u Burundi (Ntare Rushatsi) yatangaje ko Minisitiri Ndabaneze yirukanywe kubera ko “ibikorwa bye byashoboraga guhungabanya ubukungu bw’igihugu no kwanduza isura y’u Burundi.”

Guverinoma y’u Burundi ntiyasobanuye byimbitse amakosa uriya Muminisitiri yakoze ku buryo yahise yirukanwa.

Muri Kamena umwaka ushize ni bwo Minisitiri Ndabaneze yari yashyizwe mu ba Minisitiri 16 bagize Guverinoma y’u Burundi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *