Perezida Kagame yohereje intumwa imuhagararira mu irahira rya Museveni

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, azahagararirwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh; mu muhango w’irahira rya Perezida Yoweri Museveni.

Kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 12 Gicurasi ni bwo Museveni arahirira kuyobora Uganda muri manda ya gatandatu yikurikiranya, mu muhango uzabera ku kibuga cya Kololo.

Ni nyuma yo gutsinda amatora yabaye muri Mutarama uyu mwaka ku majwi akabakaba 59%.

Perezida Kagame ari mu bakuru b’igihugu 42 bari batumiwe muri uriya muhango, gusa ahitamo kuwoherezamo Prof Nshuti ugomba kumuhagararira.

Ambasade y’u Rwanda i Kampala yatangaje ko Prof Nshuti Manasseh yamaze kugera muri Uganda, mbere y’umuhango w’irahira rya Museveni agomba guhagarariramo Perezida Kagame.

Prof Nshuti akigera i Kampala yakiriwe kuri Ambasade y’u Rwanda n’abarimo Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Col Joseph Rutabana.

Yiyongereye ku bandi banyacyubahiro batandukanye bamaze kugera muri Uganda, barimo nka Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, Mohamed Abdullahi Farmaajo wa Somalia na Salva Kiir wa Sudani y’Epfo.

Ba Perezida Hage Geingob wa Namibia, Emerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Alpha Condé wa Guinée, Félix Tshisekedi wa RDC, Nana Akuffo-Addo wa Ghana n’abandi banyacyubahiro na bo bamaze kugera muri Uganda.

Biteganyijwe ko ababarirwa muri 4,000 ari bo bazitabira umuhango w’irahira rya Perezida Museveni.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *