Umusore witwa Okwudili wo mu gace ka Isiala Ngwa muri Leta ya Arabia muri Nigeria yasohotse muri sare yaberagamo umuhango wo gusaba no gukwa nyuma yo gusabwa n’uruhande rwo kwa sebukwe ibintu bitangaje kuko bitamenyerewe mu bukwe. Uyu musore yasabwe kwishyura ibirimo: Ibikoresho nk’intebe n’ibindi nkenerwa by’ahari bubere ubukwe, ibirirwa n’ibinyobwa bifite agaciro k’amanayira 100,000, kwishyura inkwano N100,000 yemeranyijweho n’impande zombi yongeyeho N20,000 kuko ngo yari yarateye inda umukobwa. Nyuma y’aho kandi yasabwe kwishyura amande N10,000 kuko yayobye akajya mu rundi rugo rutari urw’iwabo w’umukobwa yari aje gusaba no gukwa. Yasabwe kwishyura N15,000 byo gucururutsa abantu bakuru bari biriwe bamutegereje yatinze kuhagera. Mu gihe ataragira icyo avuga, bamusabye kureba mu bakobwa benshi bari bifubitse cyane kuva ku maguru kugeza ku mutwe, bamusaba kurebamo umugeni we, abikoze aribeshya, bahita bamuca andi N15,000. Bijya kuzamba nk’uko Gistimania ibitangaza, Okwudili yasabwe kwishyura N450,000 bya minerivali bishyuriye umukobwa kuva yatangira kwiga amashuri abanza. Okwudili akimara kubyumva, yasabye abari aho kumuha umwanya muto akaba agiye mu bwiherero, ubundi ahita aburirwa irengero. Uyu yahise akuraho telefoni, abamubonye nyuma bakavuga ko bamubonye ari muri bisi iva ahitwa Werri yerekeza i Lagos. Muri rusange, Okwudili yasabwaga kwishyura ibihumbi N510,000 bitagira aho bihuriye n’ubukwe. Ni ukuvuga Frw 1,313,961. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

6 Responses
Yasohotse ahaberaga ubukwe arigendera asize umugeni kubera ibintu bitanu bitangaje sebukwe yari amusabye
NARI NDAYE NTASETSE! N’ AKATARAZA KAZ …

Yagiye kuyakorera….

Ahubwo ndumva yariyatinze kugend gewe narikugenda mbereho 30mn
Yasohotse ahaberaga ubukwe arigendera asize umugeni kubera ibintu bitanu bitangaje sebukwe yari amusabye
Ahubwo ndumva yariyatinze kugend gewe narikugenda mbereho 30mn