Rutsiro FC yababaje Kiyovu Sports, ijyana na Rayon Sports muri 1/4 cy’irangiza

Ikipe ya Rutsiro yageze muri 1/4 cy’irangiza cya shampiyona y’u Rwanda, nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports ibitego 2-0. Hari mu mukino wa nyuma wo mu tsinda B wabereye kuri Stade Mumena i Nyamirambo. Ibitego bya Iraguha Hadji na Nova Bayama byari bihagije ngo Rutsiro FC ibone amanota atatu yayifashije kugera muri 1/4 cy’irangiza. Kiyovu Sports […]

Nyaruguru: Barasaba kwishyurwa imitungo yabo yangijwe hakorwa umuhanda wa kaburimbo

Bamwe mu batuye mu kagari ka Raranzige mu Murenge wa Rusenge w’Akarere ka Nyaruguru, barasaba ubuyobozi kubaha ibyangombwa by’ubutaka kugira ngo babone uko basana amazu yabo yangirijwe hakorwa umuhanda wa Kaburimbo Huye-Nyaruguru. Abafite iki kibazo ni bamwe mu batuye mu mudugudu watujwemo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Kagari ka Raranzige mu mu Murenge wa Rusenge […]

Museveni abona ko hari amahirwe Uganda n’u Burundi birusha u Rwanda

Tariki ya 13 Gicurasi 2021, Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yagiranye ikiganiro na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye cyibandaga ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu buryo butandukanye. Muri iki kiganiro cyabereye Entebbe muri Kampala, Perezida Museveni yizeje Ndayishimiye ubufatanye mu guteza imbere urwego rw’ubukungu. Perezida Museveni yageze ku ngingo yo kubyaza umusaruro ibikomoka kuri peteroli, […]

Abaturage 12 biciwe mu karere katavugwaho rumwe hagati ya Sudani na Sudani y’Epfo

Abaturage 12 biciwe mu karere k’umupaka ukungahaye kuri peteroli katavugwaho rumwe hagati ya Sudani na Sudani y’Amajyepfo mu byo abayobozi b’inzego z’ibanze bavuze kuri uyu wa Mbere ko ari ubwicanyi bwakozwe n’aborozi. Igitero cyagabwe mu gitondo cyo ku cyumweru mu mudugudu uri ku birometero 40 mu burasirazuba bw’umujyi wa Abyei, akarere gakunze gutera amakimbirane karinzwe […]

Haravugwa ubugambanyi muri Etincelles FC

Ubuyobozi bwa Etincelles FC bwabwiye abakinnyi bayo ko bugiye gukora iperereza kuri bamwe muri bo bakekwaho kuyigambanira bikaba impamvu yo gutakaza imikino yose yatsinzwe. Ubu bugambanyi buvugwa muri Etincelles FC bwatangiye kunuganugwa nyuma y’uko itsinzwe imikino ibiri (ubanza n’uwo kwishyura) na Musanze FC. Ibi kandi, byongeye kugira imbaraga ubwo umunyezamu wayo, Nsengiyumva Emmanuel ’Biganza’, yavaga […]

Kaminuza ya Gitwe yaba igiye gufungura imiryango?

Uyu munsi, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo n’abandi bayobozi bagiranye inama n’ubuyobozi bwa Kaminuza ya Gitwe hareberwa hamwe icyakorwa ngo isubukure amasomo. RBA niyo yatangaje ibi gusa nta byinshi yamenyesheje Abanyarwanda kuri iyi ngingo. Iyi kaminuza ariko itsinda ry’abantu 16 barimo abayobozi bakuru bayo, ku wa Gatatu 23 Mutarama 2019 ryakiriwe mu nteko ishingamategeko, muri komisiyo y’uburezi […]

CNDD-FDD irashinjwa kuba inyuma y’amacakubiri akomeje kugaragara mu ishyaka UPRONA

Nyuma y’umwuka mubi ukomeje kugaragara mu ishyaka UPRONA ryatumye abayoboke baryo batatu bakuru barimo uwahoze ari visi perezida w’u Burundi, Gaston Sindimwo, kuri ubu w’umudepite yirukanwa mu minsi ishize na bagenzi be babiri, biravugwa ko umwiryane uri muri iri shyaka waba urimo guterwa n’ishyaka CNDD-FDD. Iyi miterere y’amacakubiri mu ishyaka ryashinzwe n’igikomangoma Louis Rwagasore ikomoka […]

Tanzania igiye gutumiza inkingo za Covid-19 inayitangeho amakuru

Itsinda ryashyizweho na leta ryagiriye inama guverinoma ya Tanzania gutekereza kuzana inkingo za Covid-19 no gutangaza amakuru y’iki cyorezo mu gihugu. Kuva mu kwezi kwa gatanu umwaka ushize Tanzania – igitegekwa na John Magufuli, yahagaritse gutangaza amakuru agendanye na coronavirus. Inkingo za Covid zimaze kwemezwa ku isi, Perezida Magufuli – wapfuye mu kwezi kwa gatatu […]

Urubanza rwa ruswa ruvugwamo Jacob Zuma n’ikigo gicuruza intwaro cyo mu Bufaransa rwasubitswe

Urubanza rwa ruswa rurebana n’uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma, ndetse n’ikigo gicuruza intwaro cyo mu Bufaransa kitwa Thales rufitanye isano n’amasezerano y’icuruzwa ry’intwaro ya miliyari 2 z’Amadolari rwari ruteganyijwe kuri uyu wa Mbere rwimuriwe ku itariki 26 Gicurasi, aho uwunganira Zuma avuga ko umukiriya we atazemera icyaha ubwo urubanza ruzatangira. Urubanza rwa […]

Rusizi: Abantu 60 barimo abagore 50 bari mu birori byo gutegura umugeni batawe muri yombi

img-20210517-wa0004.jpg

Amakuru Bwiza.com ikesha umuvugizi wa polisi y’igihugu mu ntara y’uburengerazuba CIP Karekezi Bonaventure, avuga ko mu ma saa kumi n’iminota 15 z’umugoroba zo kuri uyu wa 16 Gicurasi ari bwo polisi yamenye amakuru ko hari abagore 50 bari mu birori byo gutegura umugeni (Bridal Shower) barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID 19 bahita […]

Paris: Umuyobozi wa IMF yijeje Perezida Kagame gukomeza gushyigikira u Rwanda mu iterambere

e1hso0kxmaadl-6.jpg

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, Kristalina Georgieva aho ari I Paris mu Bufaransa aho yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku gihugu cya Sudani n’indi iziga ku gutera inkunga ubukungu bwa Afurika, aho uyu muyobozi yamwijeje kuzakomeza gushyigikira u bukungu bw’u Rwanda n’abaturage barwo. Umuyobozi mukuru w’ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, […]

Yasohotse ahaberaga ubukwe arigendera asize umugeni kubera ibintu bitanu bitangaje sebukwe yari amusabye

Umusore witwa Okwudili wo mu gace ka Isiala Ngwa muri Leta ya Arabia muri Nigeria yasohotse muri sare yaberagamo umuhango wo gusaba no gukwa nyuma yo gusabwa n’uruhande rwo kwa sebukwe ibintu bitangaje kuko bitamenyerewe mu bukwe. Uyu musore yasabwe kwishyura ibirimo: Ibikoresho nk’intebe n’ibindi nkenerwa by’ahari bubere ubukwe, ibirirwa n’ibinyobwa bifite agaciro k’amanayira 100,000, […]

Urwibutso kuri Mafisango Patrick wujuje imyaka 8 atabarutse

Ku itariki nk’iyi ya 17 Gicurasi, ni bwo abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bakiriye inkuru y’umubabaro yabikaga nyakwigendera Mafisango Patrick. Ni inkuru yashenguye imitima y’abakunzi b’Umupira w’amaguru, kubera igikundiro uyu mugabo wakiniraga ikipe y’igihugu Amavubi yari afitiwe. Nyakwigendera Mafisango Patrick Mutesa, yakomokaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mbere yo kuza mu Rwanda akanyura mu […]

FC Barcelona yanyagiye Chelsea, yegukana igikombe cya UEFA Champions league

Ikipe ya FC Barcelona y’abari n’abategarugori yegukanye igikombe cya UEFA Champions league cya mbere mu mateka yayo, nyuma yo kunyagira Chelsea ibitego 4-0. Hari mu mukino wa nyuma wa UEFA Champions league wabereye Gothenburg mu gihugu cya Suède. Iminota 36 y’umukino yari ihagije ngo FC Barcelona y’umutoza Luis Cortes ibe yamaze kubona ibitego bine byahise […]

Nyamata: Akurikiranweho kwica umugore we amukekaho kumuca inyuma

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata mu mpera z’icyumweru gishize rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma umugabo ukekwaho icyaha cyo kwica umugore we afungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 mu gihe iperereza rikomeje. Ku itariki ya 11 Gicurasi 2021 Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwagejeje imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata umugabo ukekwaho icyaha cyo kwica uwo […]

Uvira: Major Katembo wishe umunyamategeko, yakatiwe icya burundu

Urukiko rwa gisirikare rwa Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo rwakatiye igifungo cya burundu umusirikare Major Jean Pierre Sivinaviro Ketembo uherutse kwica umunyamategeko witwa Rodrigue Aramba. Ni urubanza rwakurikiye imyigaragambyo ikomeye y’abaturage, basabaga ko uyu musirikare agezwa imbere y’ubutabera kugira ngo aryozwe iki cyaha yakoreye mu ruhame. Muri iyi myigaragambyo, abaturage bafunze imihanda, […]

Uko uwari Amb. wa Tanzania mu Rwanda yarusimbutse ubwo Habyarimana na Ntaryamira bicwaga

saleh_boi_tambwe_360_453shar-50brig-20_c1_c_t.jpg

Ali Hassan Mwinyi wayoboye Tanzania avuga ko ambasaderi w’igihugu cye mu Rwanda mu 1994, Saleh Boi Tambwe yari mu bantu bari kugenda mu ndege yarimo Perezida w’ u Rwanda, Juvenal Habyarimana gusa ngo bikarangira ku munota wa nyuma atayigiyemo bityo akarokoka urupfu rwamuhitanye, rudasize na mugenzi we w’ u Burundi, Cyprien Ntaryamira. Mu gitabo cye, […]

J. Cole yatsindiye Patriots amanota atatu, ayifasha gutsinda Rivers Hoopers

Umuraperi Jermaine Cole uzwi mu muziki wa Amerika nka J. Cole, yaraye atsinze amanota atatu mu mukino w’irushanwa rya BAL ari gukiniramo ikipe ya Patriots BBC ya hano mu Rwanda, afasha iyi kipe gutsinda Rivers Hoopers amanota 80-63. Batriots BBC na Rivers Hoopers yo muri Nigeria ni bo bafunguye ririya rushanwa, mu mukino wabereye muri […]

RDC: Ingabo za Uganda zaba ari zo zizayobora ‘opérations’ ku nyeshyamba

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’igihugu, Félix Tshisekedi, kuva yajya ku butegetsi mu 2019 yakunze gutangaza ko afite umugambi wo kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro (inyeshyamba) imaze igihe kirekire ikorera mu burasirazuba bw’igihugu. Kugira ngo abigereho, kuva muri uwo mwaka yagiranye ibiganiro n’ingabo z’ibihugu bitandukanye, by’umwihariko ibyo mu Karere […]

Nyuma ya CHOGM 2021, inama yagombaga guhuza u Bufaransa na Afurika na yo yarasubitswe

Nyuma y’isubikwa ry’inama ya CHOGM 2021yagombaga kubera I Kigali ihuza ibihugu bikoresha Icyongereza ku mpamvu zifitanye isano n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, indi nama ikomeye yari iteganyijwe vuba aha yagombaga guhuza u Bufaransa n’ibihugu byo muri Afurika izwi nka Sommet France-Afrique ya 2021 na yo yegejwe inyuma, kubera ko ingamba zibuza urujya n’uruza ku rwego mpuzamahanga […]

Uko ubwirinzi bwa ‘Iron Dome’ bwa Israel bwayifashije gushwanyaguza ibisasu 3,000 bivuye muri Gaza

Imirwano ikomeye itaherukaga kuboneka mu myaka myinshi hagati ya Israel na Gaza ubu iri gutuma haboneka amashusho akomeye y’ibisasusu binyuranamo mu kirere. Igisirikare cya Israel kivuga ko intagondwa z’Abanye-Palestina zarashe rokete zirenga 3000 kuri Israel mu gihe cy’icyumweru gishize. Ariko hafi 90% y’izo rokete zashwanyujwe n’ubwirinzi bwa za misile buzwi nka ‘Iron Dome missile defence […]

Rusizi: Incuke zitagiraga aho zigira, zashyikirijwe urugo mbonezamikurire

abayobozi_banyuranye_bafungura_ku_mugaragaro_uru_rugo_mbonezamukirire_y_abana_bato.jpg

Uru rugo mbonezamikurire rw’abana bato rwuzuye rutwaye agera kuri miliyoni 81, rwubatse mu Mudugudu wa Murama, Akagari ka Muhehwe mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, ruje gukemura ikibazo cy’abana bato benshi baburaga aho barererwa ku manywa nk’igihe ababyeyi babo bari mu mirimo inyuranye, rukaba ari na rwo rwa mbere rwo muri uru rwego […]

Umuhungu wa Perezida Sassou Nguesso yagizwe Minisitiri

Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Congo, Anatole Collinet Makosso, tariki ya 15 Gicurasi 2021 yatangaje abagize guverinoma ye. Aba barimo umuhungu w’Umukuru w’Igihugu, Perezida Denis Sassou Nguesso. Makosso atangaje abagize iyi guverinoma nyuma y’ukwezi n’igice ahawe iyi nshingano na Perezida Nguesso, watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Werurwe 2021. Uyu muhungu wa Perezida Nguesso yitwa Denis […]

Ifatwa ry’indwanyi y’Umufaransa, ibyamamare mu Rwanda n’uruzinduko rwa Gen. Kazura muri Tanzania, mu nkuru z’icyumweru gishize

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 9 Gicurasi 2021 cyaranzwe n’amakuru uw’ingenzi atandukanye, arimo arebana na politiki, umutekano, ubukungu, siporo n’imyidagaduro. Ni akurikira: Indwanyi y’Umufaransa yafatiwe muri CAR Polisi ya Repubulika ya Centrafrica tariki ya 10 Gicurasi yataye muri yombi indwanyi kabuhariwe ikomoka mu Bufaransa yitwa Juan Remy Quignolot iyikekaho gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irwanya Leta. […]