Amazuku atemba ajya mu kiyaga cya Kivu ashobora guteza ‘tsunami’ n’igicu cya gaze irimo uburozi- Ubutegetsi

Sangiza iyi nkuru

Abategetsi muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bafite impungenge ko amazuku cyangwa amahindure (lava) atemba ajya mu kiyaga cya Kivu ashobora guteza ‘tsunami’ n’igicu cya gaz irimo uburozi.

WASOMA: https://bwiza.com/?Goma-Ntibahangayikishijwe-no-kongera-kuruka-kw-ikirunga-gusa-bafite-n

Umuryango w’abibumbye (ONU/UN) watangaje ko abantu bagera ku 400.000 bamaze guhunga bava mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo nyuma y’iruka rya Nyiragongo.

Ubu ubuzima buri kugaruka buhoro buhoro nyuma y’uko imitingito yoroheje kuva mu ijoro ryo ku wa kane.

Umujyi wa Sake, uri kuri kilometero hafi 25 mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Goma, ubu wuzuye abo bahunze.

Abandi berekeje mu gihugu gituranyi cy’u Rwanda, muri pariki ya Virunga muri DR Congo, abandi bakambuka ikiyaga cya Kivu bagana muri Kivu y’Epfo mu mijyi nka Bukavu.

Imiryango itanga imfashanyo irimo gufasha, mu gihe abavuye mu byabo bacyeneye ibiribwa, aho kuba, amazi n’ibikoresho by’isuku n’isukura.

Ariko, urusaku ruteye ubwoba ruracyumvikana ruva kuri Nyiragongo.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Amazuku atemba ajya mu kiyaga cya Kivu ashobora guteza ‘tsunami’ n’igicu cya gaze irimo uburozi- Ubutegetsi
    mana weee nukuri tabara abaturanyi bacu ba RDC

  2. Amazuku atemba ajya mu kiyaga cya Kivu ashobora guteza ‘tsunami’ n’igicu cya gaze irimo uburozi- Ubutegetsi
    mana weee nukuri tabara abaturanyi bacu ba RDC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *