Gen Katumba Edward Wamala uri mu basirikare bakomeye mu gisirikare cya Uganda (UPDF) mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Kamena 2021 yarashwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana ubwo yari amaze akanya gato yifurije abaturage kwirinda Coronavirus no kugira ukwezi kwa Kamena kwiza. Gen Wamala yari akimara kwandika ubwo butumwa kuri Twitter nibwo byahise bimenyekana ko abantu bataramenyekana bamurasiye ahitwa Kisaasi mu Majyaruguru ya Kampala. Uyu mujenerali w’inyenyeri enye yari amaze kugira ati ” Mbifurije ukwezi kw’ibyishimo, umusaruro, ubukungu, ubuzima bwiza n’ubukire. Mwibuke guhana intera, gukoresha imiti yabugenewe mukaraba intoki buri gihe.” Gen Katumba Wamala n’umukobwa we Brenda Nantongo wishwe Amakuru agera kuri BWIZA ni uko Umugaba w’Ingabo za Uganda, Gen David Muhoozi yamaze kugera ahabereye iri raswa rya Gen Wamala. Gen David Muhoozi na Maj. Gen. Leopold Kyanda bageze aharasiwe Gen Katumba Wamala Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV




