Col Nshimiyimana wa FDLR ngo yafatiwe mu Kiliziya

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe bimenyerewe ko inyeshyamba zo mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda zifatirwa cyangwa zikicirwa mu bikorwa bifite aho bihuriye n’igisirikare, Col Augustin Nshimiyimana uheruka gutabwa muri yombi we yafatiwe mu Kiliziya.

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Col Nshimiyimana, alias Johari Bora ManassĂ© wari umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, yatawe muri yombi n’Igisirikare cya Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC.

Ku ikubitiro amakuru yavugaga ko Col Bora ManassĂ© yafatiwe i Masisi bigizwemo uruhare n’abarwanyi ba Mai-Mai bashwanye na FDLR, gusa ntibyahita bisobanuka neza niba yarafatiwe ku rugamba cyangwa ahandi hantu.

Amakuru mashya yamenyekanye avuga ko uyu wahoze ari Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Ubutasi muri FDLR, yafatiwe ahitwa i Ngugu ho muri Teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Amakuru yatanzwe n’abantu ba hafi ya Col Nshimiyimana avuga ko yafashwe ari mu Kiliziya, aho yari yitabiriye umuhango wo guha isakaramentu rya Batisimu abana be.

Col Augustin Nshimiyima avuka mu cyahoze ari Komini Karago muri Perefegitura ya Gisenyi (Nyabihu y’ubu), akaba ari mubyara wa Col Nkundiye waguye mu ntambara y’abacengezi n’uwahoze ari Umuvugizi wa FDLR, Nkaka Ignace, alias Bazeyi Fils La Forge.

Yatawe muri yombi mu gihe yari ashinzwe ibikorwa byo guhuza FDLR n’indi mitwe ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Itabwa muri yombi ry’uyu musirikare ryaje nyuma y’ibikorwa byinshi byo guta muri yombi no kwica abahoze ari abayobozi bakuru ba FDLR byatangiye mu myaka ibiri ishize.

Ni nyuma y’ibitero simusiga ingabo za RDC zatangije mu rwego rwo guhashya imitwe yitwaje intwaro.

Ibyo bitero byasize abarimo Gen Mudacumura Sylestre wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa FDLR yishwe, cyo kimwe na Ignace Murwanashyaka na we wari umuyobozi muri uriya mutwe.

Musabyimana Juvenal uzwi nka Jean Michel Africa wayoboraga RUD-Urunana yiyomoye kuri FDLR na we yishwe na FARDC, mu gihe Gen Gabral Secyugu Nsengiyumva yishwe na bagenzi be nyuma yo kumugambanira.

Abahoze ari abayobozi bakuru muri FDLR bafashwe barimo Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Lt. Col Abega Kamara wari ushinzwe iperereza muri FDLR na Nkaka Ignace uzwi nka La Forge Fils Bazeye bashyikirijwe u Rwanda, nyuma yo gufatirwa i Bunagana bavuye muri Uganda.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *