Perezida Museveni yanenze polisi, ngo iyo ikora neza Gen. Katumba ntiyari kuraswa

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yanenze imikorere ya polisi y’igihugu kubera iraswa rya Gen. Katumba Wamala, umukobwa we n’umushoferi kuko ngo iyo iza kuba ikora neza, yari kumutabara hakiri kare. Uyu Mukuru w’Igihugu yabitangarije mu ijambo yageneye abaturage ba Uganda, kuri uyu wa 4 Kamena 2021. Yagize ati: “Iraswa rya Gen. Katumba Wamala ryakozwe n’abo […]

Maj Gen Mubarakh Muganga yazamuwe mu ntera, agirwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka

Perezida wa Repubulika akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’ingabo z’u Rwanda zasize Maj Gen Mubarakh Muganga azamuwe mu ntera agirwa Lt Gen, anagirwa Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka. Lt Gen Muganga wari umaze igihe ari Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda mu mujyi wa Kigali no mu Ntara […]

Umuzamu Kwizera Olivier yatawe muri yombi

Umuzamu wa Rayon Sports n’ikipe y’Igihugu Amavubi, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rumukurikiranyeho gukoresha ibiyobyabwenge. RIB yemeje aya makuru ku rubuga rwayo rwa Twitter, isubiza umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu wari uyibajije niba koko Kwizera Olivier yatawe muri yombi. Amakuru avuga ko uyu musore yafatiwe Kimisange mu karere ka Kicukiro ari kunywa urumogi n’inshuti ze, […]

Un ressortissant ougandais arrêté à Kigali pour avoir fraudé des investisseurs

Le Bureau d’enquĂŞte du Rwanda (RIB) a prĂ©sentĂ© vendredi 4 juin aux mĂ©dias un homme soupçonnĂ© d’avoir fraudĂ© Gorah Metal Trading, une entreprise basĂ©e Ă  DubaĂŻ, qui cherchait Ă  acheter de l’or au Rwanda. Pour frauder Gorah Metal Trading, Mugisha Conary, un ressortissant ougandais de 33 ans, s’est fait passer pour un marchand d’or rwandais. […]

RIB yerekanye Umugande ushinjwa gutekera umutwe umushoramari wo muri Dubai yigize Umunyarwanda

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, kuri uyu wa Gatanu, itariki 4 Kamena, rwerekanye umugabo w’Umugande ukekwaho gutekera umutwe umushoramari witwa Gorah Metal Trading, ufite icyicaro I Dubai, washakaga kugura zahabu mu Rwanda. Mu gutekera umutwe iki kigo cya Gorah Metal Trading, uyu Mugande witwa Mugisha Conary, w’imyaka 33 yigize nk’umucuruzi wa zahabu w’Umunyarwanda. Kugirango arusheho kwemeza […]

Arkiyepiskopi wa Munich yeguye ku mirimo ye kubera ibikomeje kubera muri kiliziya

Kuri uyu wa Gatanu, Arkiyepiskopi wa Munich na Freising mu gihugu cy’u Budage yatangaje ko yasabye Papa Francis kwakira ukwegura kwe kubera ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina gikomeje kurangwa muri Kiliziya Gatolika. Mu ibaruwa itangaje yo ku ya 21 Gicurasi Karidinali Reinhard Marx yavuze ko papa yamwemereye gushyira ahagaragara, uyu mwepiskopi yasobanuye ko Kiliziya Gatolika […]

Amavubi yatsinze Centrafrique mu mukino wo kwipima

Ikipe y’Igihugu Amavubi itsinze iya Repububulika ya Centrafrique ibitego 2-0, mu mukino wa gicuti amakipe yombi yari yahuriyemo kuri Stade Amahoro i Remera. Amavubi yipimye na Centrafrique mu rwego rwo kwitegura imikino y’amajonjora y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu 2022 iteganyijwe muri Nzeri. Ibitego bya Rwatubyaye Abdul na Kapiteni Jacques Tuyisenge, byari bihagije kugira ngo […]

Umunyamakuru uherutse gushimutirwa mu ndege yagaragaye yicuza anashima perezida yanengaga

Umunyamakuru akaba n’impirimbanyi, Roman Protasevich, wo mu gihugu cya Belarusse uherutse gutabwa muri yombi nyuma yo kuyobya indege yari arimo, kuri uyu wa Kane yagaragaye kuri televiziyo y’iwabo ashimira Perezida Alexander Lukashenko, ndetse yemera icyaha guteza imvururu. Umuryango we uravuga ko yahatiwe gukora ibi. Uyu munyamakuru yagaragaye yemera icyaha nyuma y’iminsi 10 akuwe mu ndege […]

Ikiganiro ‘Urukiko’ cya Radio 10 mu marembera nyuma yo ‘Kugambanirwa’

Ikiganiro ‘Urukiko’ cyatambukaga kuri Radio 10 kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatandatu, kiri mu minsi yacyo ya nyuma nyuma y’ibyiswe kugambanirwa na zimwe mu nzego zikomeye ziyobora Siporo Nyarwanda. Ku mugoroba w’Ejo ku wa Kane ni bwo hakwirakwiye inkuru ivuga ko iki kiganiro kiza imbere mu bya siporo byari bikunzwe mu Rwanda kizaba […]

Abasezerana imbere y’amategeko baragabanutse mu 2020-NISR

Raporo ku irangamimerere y’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, (NISR), igaragaza ko imibare y’abasezeranye imbere y’amategeko mu 2020 yagabanutseho ibihumbi 17 ugereranije na 2019. NISR ivuga ko zimwe mu mpamvu zateye iryo gabanuka, harimo icyorezo cya Covid- 19 ndetse n’Imirenge imwe n’imwe ituzuza neza abashyingiwe. Yerekana ko imiryango 30 859 yashyingiwe byemewe n’amategeko mu 2020 bavuye ku […]

Tchad: Ivangura ryateje gukozanyaho hagati y’abasirikare mu Kigo cya Moussoro

Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko imirwano yabaye hagati y’abasirikare n’abasore binjijwe mu gisirikare yahitanye nibura umwe abandi 18 barakomereka, babiri muri bo bakaba bakomeretse bikomeye. Ibi byabaye kuri uyu wa Kane, itariki ya 3 Kamena mu nkambi ya gisirikare ya Moussoro, umujyi uherereye mu birometero 293 mu majyaruguru ya Ndjamena. Inkomoko y’amakimbirane, ngo […]

Perezida Tshisekedi yongeye kuganira na Joseph Kabila

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FĂ©lix Tshisekedi n’umufasha we, Denise Nyakeru baganiriye na Joseph Kabila wujuje imyaka 50 y’amavuko uyu munsi. Nk’uko ibiro bya Perezida wa RDC byabitangaje, umuryango mukuru waganiriye na Kabila mu gitondo cy’uyu wa 4 Kamena 2021, ku murongo wa telefone. Ubutumwa Perezida Tshisekedi na Denise bageneye Kabila ni ubumwifuriza […]

Gakenke: Umuganga yafatiwe mu cyuho ari gusambana n’umwarimukazi wubatse

Umuganga wo mu murenge wa Cyabingo n’umwarimukazi wo muri kariya gace, bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha nyuma yo gufatirwa mu cyuho bari gusambana. Ku Cyumweru tariki ya 30 Gicurasi 2021 ni bwo uyu muganga yafatiwe mu rugo rw’uyu mwarimukazi ruherereye mu Kagari ka Murembe mu Murenge wa Cyabingo muri Gakenke. Amakuru avuga ko […]

Ibisubizo bya Amb. Karega ku kuba nyina yaba ari Umunyekongokazi n’abibaza niba yazahatanira kuyobora RDC

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Vincent Karega, yateye utwatsi ko hari igihe yazajya guhatanira kuba Perezida w’iki gihugu, nyuma yo kumubaza niba koko umubyeyi we umwe ari Umunyekongo, mama we, naho se akaba Umunyarwanda. Ambasaderi Vincent Karega azi Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bihagije kuko ari ho yavukiye mu 1963, ahiga […]

Cricket: Ikipe ya Uganda ntikije mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka

Ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket muri Uganda (UCA), kuri uyu wa 3 Kamena 2021 ryatangaje ko ritazohereza abakinnyi mu irushanwa ry’abagore ryateguwe mu rwego rwo kwibuka abazize jenoside yakorewe Abatutsi, Kwibuka Memorial Women’s T20I Tournament 2021. Itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi w’iri shyirahamwe, Martin Ondeko rivuga ko impamvu iki cyemezo cyafashwe, ariko bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu […]

Hari uwo mu muryango wa Me Bukuru uvuga ko yishwe mu mugambi wateguwe

Umurambo w’umunyamategeko, Ntwari Bukuru watoraguwe i Kigali nyuma yo guhanuka mu nyubako ndende muri Nyabugogo mu gitondo kuwa Gatatu, umwe mu bo mu muryango we avuga ko nta kabuza yishwe mu mugambi wateguwe n’abantu atavuga abo ari bo. Me Bukuru azwi cyane avuga ku bwicanyi avuga ko bugamije kurimbura Abanyamulenge muri DR Congo, agashinja kenshi […]

Akanama Gahoraho ka OIF kahagaritse Mali mu muryango

Akanama Gahoraho k’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) kuri uyu wa Kane, itariki 03 Kamena, kateraniye mu nama idasanzwe yigaga ku gihugu cya Mali yari iyobowe n’Umunyamabanga Mukuru w’umuryano, Louise Mushikiwabo, hafatwa umwanzuro wo guhagarika iki gihugu mu muryango. Mu mwanzuro wafashwe aka kanama gahoraho ka Francophonie (CPF) kamaganye kivuye inyuma ibiherutse kuba muri Mali byo […]

Abadepite bagumishije Kivu y’Amajyaruguru na Ituri mu bihe bidasanzwe

Mu gihe habura iminsi mike ngo ibihe bidasanzwe Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FĂ©lix Tshisekedi yashyize mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri birangira, abadepite baraye bemeje ko zigumamo. Nk’uko Radio Okapi ibivuga, aba badepite bakoze itora ryemeza ko ibihe bidasanzwe bigumaho, bamaze kubisabwa na Minisitiri w’Ubutabera, Rose Mutombo. Iki gitangazamakuru kivuga ko […]

Karongi: Umugore akurikiranweho kwica uwari umukunzi we amuteye icyuma kubera gufuha

Kuri uyu wa Kane, itariki 03 Kamena, Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Karongi bwaregeye Urukiko mu mizi Umugore ukekwaho kwica umugabo wahoze ari umukunzi we akoresheje icyuma. Icyaha cyakozwe ku itariki ya 24 Gicurasi 2021 ahagana saa mbiri z’ijoro mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Mubuga, Akagari ka Ryaruhanga, Umudugudu wa Ryaruhanga, ubwo uregwa yagiye […]

Col Nshimiyimana wa FDLR ngo yafatiwe mu Kiliziya

Mu gihe bimenyerewe ko inyeshyamba zo mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda zifatirwa cyangwa zikicirwa mu bikorwa bifite aho bihuriye n’igisirikare, Col Augustin Nshimiyimana uheruka gutabwa muri yombi we yafatiwe mu Kiliziya. Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Col Nshimiyimana, alias Johari Bora ManassĂ© wari umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’abasize […]

Bankoze mu bwonko- Gen Katumba Wamala

Gen Katumba Edward Wamala akaba na Min. w’Ubwikorezi n’Umurimo muri Uganda avuga ko abamurashe, bakica umushoferi we, Kayondo Haruna n’umukobwa we, Brenda Nantongo Wamala bamukoze mu bwonko ku buryo agiye kugira icyo abikoraho. Gen Wamala kuwa Kabiri mugitondo ubwo yerekezaga ku kiriyo cya nyirabukwe, abantu bane bamumisheho amasasu 56, arahakomerekera. Ku munsi wo gushyingura umukobwa […]

SIDA izaba isa n’itakiriho nyuma y’imyaka 9_UN

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA, UNAIDS, rivuga ko umwaka w’2030 uzaba usa n’iherezo ry’iki cyorezo kimaze imyaka 40 ku Isi. Nk’uko Radiyo Ijwi rya Amerika yabitangaje, iri shami rivuga ko ubu riri gukurikirana ibihugu 40 byugarijwe n’iki cyorezo cyane, rikaba rifite intego y’uko uyu mwaka uzagera cyararwanyijwe ku kigero cya 90%. Ibi bihugu birimo […]

Dr Mukwege yavuze ko adashaka kuvuga ku muntu utemera ibimenyetso ku bwicanyi bwavuzwe muri RDC

Umuganga wamamaye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) uzwiho ibikorwa byo kwita ku bagore n’abakobwa bafatiwe ku ngufu mu bitero by’imitwe yitwaje intwaro, Dr Denis Mukwege avuga ko adashaka kuvuga ku wirengagiza ibimenyetso ku bwicanyi bivugwa ko bwakorewe muri iki gihugu mu myaka irenga 18 ishize. Ni ijambo yavuze atanga igitekerezo ku ryo Perezida […]

APR FC yaba yongeye gusubira mu rugamba rwo gutwara Mugisha Gilbert

Ikipe ya APR FC yasubiye mu rugamba rwo gutwara rutahizamu Mugisha Gilbert wa Rayon Sports, nk’uko amakuru yatangiye kumenyekana ejo hashize abitangaza. Mugisha Gilbert kuri ubu ari kurangiza amasezerano mu kipe ya Rayon, ibishobora guha APR FC amahirwe yo kumwegukana. Umunyamakuru wa Flash FM Kayiranga Ephrem, yavuze ko iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yamaze kubwira Gilbert […]

Uwo bivugwa ko ari umuhungu wa Me Bukuru mu mvugo ikakaye ku rupfu rwa Se

Amakuru BWIZA itaremeza avuga ko Me Bukuru Ntwali, afite umuhungu witwa Enock Ngoga, wagiye kuri Twitter, akoresha amagambo akakaye ku rupfu rw’uyu munyamategeko kugeza ubu rutarasobanuka neza. Mu ntangiro z’icyumweru, Me Bukuru yahanutse ku igorofa ry’Inkundamahoro i Nyabugogo gusa bamwe bavuga yaba yarishwe, abandi bati yariyahuye. Ni ingingo itavugwaho rumwe mu gihe iperereza ritararangira ngo […]