home04pix-data.jpg

Uwakunze gutumwa na Museveni kuri Kagame yaba ari we ugiye gusimbura Kutesa

Sangiza iyi nkuru

Amakuru yashyizwe hanze aravuga ko urutonde rw’abagomba kujya muri Guverinoma ya Uganda bashya harimo na Amb. Adonia Ayebare, wakunze koherezwa na Museveni wa Uganda ngo ageze ubutumwa bwe kuri Perezida Kagame w’ u Rwanda.

Mu bimenyerewe nka leaks (amakuru aba yacitse abakabaye bayarinda) mu bitangazamakuru bya Uganda, harimo ko Adonia Ayebare, mukuru wa Gen Maj Abel Kandiho uyobora CMI ari we uzasimbura, Sam Kutesa Kahamba ku mwanya wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.

Ibi biravugwa mu gihe Museveni ataratangaza abazamufasha kuyobora Uganda muri manda nshya aherutse kurahirira. We yari aherutse gutangaza ko azatangaza bwa mbere, Visi-perezida nyuma Ministiri w’Intebe.

home04pix-data.jpg

Amb. Ayebare mu bihe bitandukanye yagiye yoherezwa nk’intumwa ya Museveni kuri Kagame muri ibi bihe ibihugu bitabanye neza.

WASOMA: https://bwiza.com/?Museveni-yohereje-intumwa-mu-Rwanda-yatumye-i-Kanombe-bikanga

Biramutse ari impamo, Ayebare nk’uwabaye ambasaderi wa Uganda mu Rwanda hari icyo yafasha mu gutuma umubano w’ u Rwanda na Uganda wongera kuba mwiza.

Muri rusange, uru rwagiye hanze ruriho abantu bashya cyane nk’aho Visi-Perezida ari umugore witwa Lucy Nakyobe.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *