Mico The Best yajyanwe kwa muganga igitaraganya

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Mico The Best yafashwe n’uburwayi butunguranye ahita ajyanwa kwa muganga igitaraganya.

Hari amakuru ko Mico the Best yasanzwemo umunaniro ukabije, ingingo imusaba kuruhuka.

Uhujimfura Claude ureberera inyungu z’abahanzi bakorera umuziki wabo muri KIKAC Music, yavuze ko uyu muhanzi yafashwe n’uburwayi mu ijoro ryo kuri uyu wa 22-23 Kamena 2021 aza kujyanwa kwa muganga mu gitondo cya kare.

Mico The Best ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iki gihe, yakoze indirimbo zakunzwe, kuri ubu akaba yari aherutse gushyira hanze iyitwa Amabiya.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *