Umutwe wa M23 wanyomoje amakuru yacicikanye kuri uyu wa Gatanu avuga ko wambuwe n’Ingabo za Congo Kinshasa umusozi wa Tshanzu wafatwaga nk’ibirindiro byawo bikuru, ahubwo uvuga ko wishe ‘abasirikare benshi’ ba kiriya gihugu.
Ni nyuma y’imirwano yatangiye saa kumi zo mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu.
Amakuru mu gitondo yatangwaga na bamwe mu basirikare ba FARDC, yavugaga ko Ingabo za Congo zari zamaze kuzenguruka uriya musozi ufatwa nk’ibirindiro bikuru bya M23.
Byari nyuma yo kwigarurira imidugudu itandukanye nka Rugogo, Ruyenzi na Musongati.
Amakuru avuga ko kwigarurira utu duce byakurikiwe n’imirwano yumvikanyemo imbunda ziremereye ndetse n’izoroheje hagati ya FARDC yashakaga gufata Chanzu na M23 yageragezaga kuyisubiza inyuma, gusa birangira M23 ivuye mu birindiro byayo ihunga yerekeza mu gice cy’amajyepfo.
Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu yabwiye BWIZA ko amakuru y’uko FARDC yabambuye Tshanzu atari yo.
Ati: “N’ubu tuvugana ndi Tshanzu.”
Major Ngoma yakomeje avuga ko uretse Tshanzu, M23 igicunga uduce twa Tshengerero, Runyoni, Bugusa na Rwankuba ndetse ikaba yanafashe uduce twa Gasiza, Gisiza, Bugusa, Bikenke, Kavumu, Kinyamahura na Rwambeho nyuma y’imirwano ikomeye yabaye kuri uyu wa Gatanu.
Yavuze ko byabaye ngombwa ko FARDC iyabangira ingata nyuma yo gutakaza byinshi.
Abajijwe ibyo Igisirikare cya Congo kimaze gutakaza, Major Willy Ngoma yavuze ko “harimo imbunda, amasasu n’itakara rikomeye ry’ubuzima bw’abantu.”
Umuvugizi wa M23 ntiyavuze umubare w’abasirikare ba FARDC bamaze kwicwa gusa yavuze ko ari “benshi”.
Ku wa Gatatu w’iki Cyumweru cyakora cyo M23 yari yatangaje ko yagabweho igitero na FARDC ifatanyije n’umutwe wa FDLR urwanyanya ubutegetsi bw’u Rwanda cyo kimwe na Nyatura, gusa abarwanyi bayo bihagararaho ku buryo ngo umwanzi yakijijwe n’amaguru.
Uyu mutwe uheruka gutangaza ko wahagaritse imirwano, uvuga ko uzakomeza kwirwanaho mu gihe cyose uzagabwaho ibitero na FARDC, ngo kuko bigaragara ko Igisirikare cya RDC gishyize imbere intambara aho guha umwanya inzira y’ibiganiro.


