Jacques Tuyisenge yasubiye mu mwiherero w’Amavubi nyuma y’iminsi 2 ari mu kwa buki

Sangiza iyi nkuru

Rutahizamu wa APR FC, Jacques Tuyisenge, yamaze kongera gusanga bagenzi be mu mwiherero w’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ nyuma y’iminsi ibiri yonyine ari mu kwezi kwa buki.

Ku wa Kane w’icyumweru gishize ni bwo uyu mugabo usanzwe ari Visi-Kapiteni w’Amavubi yasohotse mu mwiherero w’ikipe y’Igihugu, mu rwego rwo kujya kwitegura ubukwe yari afite.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Jacques Tuyisenge yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Musiime Recheal Jordin, mu muhango wabereye muri EPR Gisenyi.

Mbere y’aho ku wa Gatanu Tuyisenge yari yasabye anakwa Jordin basanzwe babana nyuma yo gusezerana mu mategeko muri Gashyantare uyu mwaka.

Nyuma y’iminsi ibiri yonyine Jacques akoze ubukwe, uyu mukinnyi yamaze gusubira mu mwiherero mu rwego rwo gufatanya na bagenzi be gukomeza kwitegura imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu mwaka utaha wa 2022.

Amavubi ari kwitegura ikipe y’Igihugu ya Mali bazahura ku wa 01 Nzeri cyo kimwe na Harambee Stars ya Kenya bazahura ku wa 05 Nzeri.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *