Umunyezamu w’Ikipe ya Reims yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa, Predrag Rajkovic yatunguye Lionel Messi amusaba kwifotozanya n’umwana we.
Hari nyuma y’umukino w’umunsi wq kane wa shampiyona y’Abafaransa PSG yatsinzemo Reims ibitego 2-0, byombi byatsinzwe na rutahizamu Kylian MbappĂ©.
Ni wo mukino wa mbere Messi winjiye mu kibuga ku munota wa 66 asimbuye Neymar yari akiniye PSG kuva yayigeramo avuye muri FC Barcelona.
Messi ubwo yiteguraga kwinjira mu kibuga abafana baririmbaga izina rye cyane.
Mu minota 24 Messi yakinnye, yakoze ku mupira inshuro 26, atanga amapase 21 arimo 20 yageze kuri bagenzi be.
Nta gitego yatsinze cyangwa ngo atange umupira wakivuyemo kuri bagenzi be, gusa yakoreweho amakosa atatu anatakaza umupira inshuro ebyiri.
Umukino urangiye umunyezamu wa Reims wari wishimiye guhurira mu kibuga bwa mbere na Lionel Messi, yihutiye kumusaba kwifotozanya n’umwana we.
Messi yabikoranye umutima mwiza aterura uriya mwana, amwenyurira camera mbere yo gufotorwa n’uriya munyezamu.
Ifoto ya Messi ateruye umwana w’umunyezamu wa Reims, yasakajwe bwa mbere ku rubuga rwa Instay na Ana Rajkovic, umunya-Serbiakazi ukina handball akanaba umugore wa Pedrag.
Ati: “Reims v PSG. Leo Messi wakoze.”
Ni ifoto yakoze benshi ku mutima bashimira Messi ukwicisha bugufi ahorana atitaye ku buhangange bwe.
Messi yitezweho kubanza mu kibuga ubwo PSG izaba yahuye na Clermont Foot ku Cyumweru gitaha, mu mukino iwa gatanu wa league 1.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


