Amagambo y’incyuro ubwo Uganda yakiraga umurambo w’umucuruzi wiciwe mu Rwanda

ug1.png

Kuri uyu wa 29 Kanama 2021, Leta ya Uganda ihagarariwe na Nelson Nshangabasheija yakiriye umurambo wa Justus Kabagambe warasiwe n’abashinzwe umutekano b’u Rwanda mu Murenge wa Kivuye mu Karere ka Burera, ku wa 18. Nshangabasheija usanzwe ayobora Akarere ka Kabale kegereye u Rwanda, nyuma yo kwakira uyu murambo, yahavugiye amagambo akomeye y’incyuro, yuje uburakari. Uyu […]

Masaka: Abantu 29 bamaze kwicwa mu kwezi kumwe batemeshejwe imihoro

Abantu 29 ni bo bamaze kwitaba Imana bicishijwe imipanga, nyuma y’ubwicanyi bukomeje gukorerwa mu gice cya Masaka ho muri Uganda bukorwa n’abantu bataramenyekana. URN yatangaje ko ku wa Gatandatu w’icyumweru gushize abantu babiri biciwe mu bitero bibiri bitandukanye, birimo icyagabwe ahitwa Kitenga ku muhanda Nyendo-Villa Maria muri Masaka ndetse n’ikindi cyagabwe muri Komini ya Kingo […]

Burundi: Uwari uhagarariye u Rwanda yatunguranye mu Munsi w’Imbonerakure

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yijeje Abarundi ko iby’umubano w’igihugu cye n’u Rwanda bikomeje gushakirwa umuti anagira ubutumwa aha Abanyarwanda yanyujije ku muntu wari uhagarariye u Rwanda wari witabiriye imihango yo kwizihiza Umunsi w’Imbonerakure wabaye kuwa gatandatu ushize, itariki 28 Kanama 2021. Ibirori byo kwizihiza umunsi wahariwe urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD (Imbonerakure Day) riri ku butegetsi […]

Amazi banywa atuma bagira ubushyuhe-Meya ku kibazo cy’inda zitateguwe mu bangavu

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Bongo muri Ghana, Peter Ayinsiba, avuga ko amazi abakobwa n’abandi baturage banywa mu gace gaherereye mu Majyaruguru y’iburasirazuba bw’igihugu ayobora, ariyo ntandaro y’inda zitateguwe ziganje mu bakobwa bakiri bato. DCE Ayinsiba avuga ko amazi anyobwa muri rusange n’abaturage agira uruhare muri iki gikorwa kuko ” atuma abagabo n’abagore bagira ubushyuhe.” Uyu […]

Afghanistan: Ikibuga cy’indege cya Kabul cyagabweho ikindi gitero cya za rokete

132b5b40ff94d5968e4278353900f61b.jpg

Kuri uyu wa Mbere ku Kibuga cy’Indege cya Kabul harashwe ibisasu bya rokete bigera muri bitanu ariko bisamirwa mu kirere n’ubwirinzi bwa missiles bw’Abanyamerika mu gihe aba bari gusoza igikorwa cyo kuvana ingabo zabo muri Afghanistan. Nyuma y’uko bamaze kuhavana abantu bagera mu 144,400, barimo abanyamahanga n’Abanyafuganistani batinya kugirirwa nabi n’ubutegetsi bw’Abatalibani bafashe igihugu ku […]

U Rwanda ruzakira irushanwa ry’igikombe cy’Isi ry’abakanyujijeho mu 2023

Byemejwe ko u Rwanda ruzakira irushanwa ry’igikombe cy’Isi ry’abakanyujijeho mu mupira w’amaguru, rizaba ku nshuro ya karindwi kuva muri Nyakanga kugeza muri Kanama 2023. The New Times dukesha aya makuru, ivuga ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uruzinduko rw’iminsi ine umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi ry’abakanyujijeho (FIFVE), Fred Siewe yagiriye mu Rwanda mu cyumweru gishize. […]

Abafana ba Drake bagabye igitero ku rugo Kanye West yavukiyemo

e92q4m9xeaipqy1.jpg

Inzu y’iwabo wa Kanye West ku ivuko mu Mujyi wa Chicago muri iyi weekend yagabweho igitero n’abafana b’Umuraperi mugenzi we Drake bahasiga ubutumwa bwo kumutera ubwoba mu gihe umwuka utari mwiza hagati y’aba baraperi bombi ukomeje gufata intera. Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri Amerika bitandukanye birimo Uproxx, hari ubutumwa bwasizwe ku ngazi zinjira mu rugo […]

Gicumbi: Arashinjwa gukeba igitsina cy’umwana yareraga amuziza kunyara ku buriri

Umugore w’imyaka 47 y’amavuko, ubarizwa mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Muko, Akagari ka Kigoma, ubushinjacyaha bwasabiye mu cyumweru gishize gufungwa by’agateganyo iminsi 30 ku cyaha cyo Kwangiza imyanya Ndangagitsina y’umwana w’umuhungu yareraga urubanza rwe rwatangiye kuri uyu wa Mbere. Iki cyaha cyakozwe ku itariki 03 Kanama2021 ubwo yabyukaga mu gitondo agasanga umwana yanyaye ku […]

‘Igisupusupu’ ari gukora indirimbo yo guhimbaza Imana nyuma yo kuva mu gihome

Umuhanzi Nsengiyumva François uzwi nka ‘Igisupusupu’, yatangiye umushinga wo gukora indirimbo yo gushimira Imana nyuma y’iminsi mike avuye muri gereza. Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare rwategetse ko afungurwa akaburana ari hanze. Uyu muhanzi yari amaze iminsi afunze, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 13 wakoraga iwe mu rugo […]

Rwamagana: Gitifu arashinjwa kwita umuryango ‘ibicengezi’ no kuwirukana mu kagari

Umuturage witwa Dusabimana Claude utuye mu mudugudu w’Agatare mu kagari ka Karitutu, umurenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana, arashinja Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akagari kwita umuryango we ibicengezi ndetse no kuwirukana mu kagari ayobora yitwaje ko atarishyura ubwisungane mu kwivuza. Tariki ya 24 Kanama 2021, ahagana saa munani z’amanywa, umunyamakuru nyuma yo kumenya iki kibazo yasuye […]

Amavubi bageze muri Maroc nyuma y’amasaha 24 bari mu nzira (Amafoto)

2_33-2-ba1bd.jpg

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yamaze kugera i Agadir muri Maroc aho igomba guhurira na Les Aigles du Mali mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi. Amavubi yageze muri Maroc saa saba z’ijoro zo kuri uyu wa Mbere, nyuma y’urugendo rwamaze amasaha 24. Mu bakinnyi batahagurukanye n’Amavubi i Kigali biganjemo abakina ku mugabane w’iburayi harimo Ngwabije […]

Urukiko rwakatiye igifungo uwatutse nyina akamwandagaza mu ruhame

Urukiko rw’Akarere ka Ilala muri Tanzania kuwa gatanu ushize rwakatiye igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe, umukobwa witwa Zabrina Mohamed Sidik, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gutuka no kwandagaza nyina, Rafika Mohamed Sidiki, amwita indaya, ikinyendaro, umujura n’ibindi bitutsi. Umucamanza Martha Mpaze yatanze igihano nyuma yo kwemera ibimenyetso byatanzwe n’abatangabuhamya bane b’ubushinjacyaha. Uyu mucamanza yavuze ko ubushinjacyaha […]

Umunyezamu wa Reims yatunguye Lionel Messi

Umunyezamu w’Ikipe ya Reims yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa, Predrag Rajkovic yatunguye Lionel Messi amusaba kwifotozanya n’umwana we. Hari nyuma y’umukino w’umunsi wq kane wa shampiyona y’Abafaransa PSG yatsinzemo Reims ibitego 2-0, byombi byatsinzwe na rutahizamu Kylian Mbappé. Ni wo mukino wa mbere Messi winjiye mu kibuga ku munota wa 66 asimbuye Neymar […]

Zambia: Perezida mushya yakoze impinduka ‘zihuse’ mu buyobozi bukuru bw’igisirikare

Perezida mushya wa Repubulika ya Zambia ufite n’inshingano y’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’igihugu, Hakainde Hichilema yashyizeho mu buryo bwihuse abayobozi bashya b’igisirikare. Nk’uko yabitangarije ku rubuga rwa Twitter, kuri uyu wa 29 Kanama 2021, Perezida Hichilema yagize Lt. Gen. Dennis Alibuzwi Umugaba Mukuru w’ingabo, Maj. Gen. Geoffrey Zyeele amugira Umugaba Mukuru wungirije. Mu gisirikare kirwanira mu […]

Imam Sharubutu yatanze Frw asaga miliyoni umunani yo kubaka urusengero rutavugwaho rumwe

Imamu mukuru wa Ghana, Shehe Osman Sharubutu, yatanze $8,000 ( 8,039,576Rwf) kugira ngo azifashishwe mu kubaka urusengero rwa gikirisitu rw’igihugu rutavugwaho rumwe. Imamu Sharubutu w’imyaka 102 nk’uko BBC Swahili yabitangaje, yakoze ibi “Mu rwego gushyigikira umubano mwiza uri hagati ya Islam n’abakirisitu no kumva ko icyubahiro cyanjye ni amahoro.” Uyu muyobozi wa kiyisilamu yigeze no […]

RDC: Colonel Kasongo yishwe n’umurinzi we warashe ahubutse

Colonel Polydor Kasongo Nzozi wari mu bayobozi bakuru babiri b’ishami rya Polisi ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo ryitwa LENI, yishwe n’umupolisi wamurindaga warashe ahubutse. Col. Kasongo kuri uyu wa 29 Kanama 2021 yari kumwe n’umugore n’abana n’uyu murinzi mu modoka bavuye gusenga, mu Karere ka Ngaliema muri Kinshasa. Igitangazamakuru Actualité kivuga ko imodoka barimo […]

Kabul: Ikindi gitero ku kibuga cy’indege cyaburijwemo abasivili barimo abana barahagwa

Igitero cya Drone y’Abanyamerika cyo kuri iki Cyumweru ku modoka yuzuyemo ibiturika yarasiwe hafi y’Ikibuga cy’indege cya kabul cyaguyemo n’abana bato nk’uko byemejwe n’abatangabuhamya. Aba batangabuhamya babwiye Al Jazeera ko byibuze abana batatu bari mu basivili batandatu bahitanwe n’iki gitero mu gihe ibinyamakuru bimwe bivuga ko abantu 9 bo mu muryango umwe , barimo abana […]

Yvan Muziki yagize indimi ebyiri ku kuba yaba akundana na Marina

Umuhanzi, Yvan Muziki, yagize imvugo ihakana n’iyemeza ubwo yasubizaga niba yaba akundana na Marina muri iyi minsi. Mu binyamakuru hari amakuru yavuzwe ko aba bombi bakundana gusa nta n’umwe muri aba bombi wari waragize icyo abivugaho abyemeza. Mu kiganiro 411 cya Prime TV kuwa 29 Kanama, Yvan Muziki, yananiwe gusubiza niba akundana na Marina cyangwa […]

Kicukiro: Umubyeyi w’abana 5 yahagaritse ubukwe bw’umugabo wamutaye

umubyeyi.jpg

Umubyeyi w’abana batanu witwa Dukuzumuremyi Janvière utuye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 28 Kanama 2021 yahagaritse ubukwe bw’umugabo we wamutaye, wari ugiye gushyingirana n’undi mu rusengero. Uyu mubyeyi yasobanuye ko yahamagawe n’umuntu kuri telefone, amubwira ko umugabo we umaze igihe amutanye abana, agatwara babiri b’impanga, agiye gukorera gushyingirwa undi […]

Perezida Kagame yasangiye na Abiy nyuma yo kumwakirira mu Rugwiro (Amafoto)

img_20210830_065835.jpg

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yaraye yakiriye ku meza Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed nyuma yo guhura na we ku mugoroba wo ku Cyumweru. Minisitiri Abiy Ahmed ari mu Rwanda aho yatangiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri, nyuma yo kuhagera ku gicamunsi cy’ejo ku Cyumweru avuye mu gihugu cya Uganda aho yagiranye ibiganiro na Perezida […]

Me Lurquin ngo yararenganye, MTN yamenyeshejwe ko ishobora gufatirwa ibihano, RDF yunguka abasirikare bashya; inkuru nyamukuru z’icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 23 Kanama 2021 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru ziganjemo izivuga ku: mutekano, ubutabera, ikoranabuhanga na politiki mu bubanyi n’amahanga. Zirimo: Me Lurquin ngo yafunzwe amasaha 12 mbere y’uko yirukanwa mu Rwanda Umunyamategeko Vincent Lurquin wo mu Bubiligi wunganiraga Paul Rusesabagina, yatangaje ko mbere yo kwirukanwa mu Rwanda mu minsi ishize, yabanje gufungwa […]