U Rwanda rwatsindiye u Burundi mu maso ya Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Ikipe y’Igihugu y’umukino wa Volleyball, yatangiye neza shampiyona Nyafurika y’uyu mukino iri kubera mu Rwanda nyuma yo gutsinda iy’u Burundi amaseti atatu ku busa.

Hari mu mukino ufungura iri rushanwa wabereye muri Kigali Arena i Remera, urebwa n’abarimo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

U Rwanda nyuma yo kugorwa n’u Burundi mu ntangiriro y’iseti ya mbere, rwaje kuyegukana ku manota 25 kuri 15 y’ikipe y’igihugu y’u Burundi.

Iseti ya kabiri Abarundi bagerageje kwiminjiramo agafu, ariko na yo u Rwanda ruyibatwara ku manota 25 kuri 19, mbere yo kwisubiza n’iya gatatu byoroshye cyane ku manota 25 kuri 14.

Uretse uyu mukino wabaye, ku munsi wa mbere w’iriya shampiyona hanabaye indi mikino itanu, irimo uwa Uganda yatsinze Burkina Faso amaseti atatu kuri imwe (25-15, 25-18, 26-28 na 25-13).

Aya makipe yombi ari mu tsinda A riherereyemo n’ikipe y’u Rwanda.

Ikipe y’Igihugu ya Cameroun ifite iri rushanwa inshuro ebyiri yatsinze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaseti 3-1 (25-19, 22-25, 25-15 na 25-17), Ethiopia yo itsinda Sudani y’Epfo 3-2 (25-23, 20-25, 25-20, 21-25 na 15-9).

Undi mukino karahabutaka wabaye ni uwa Mali yatsinze Niger bigoranye kuko hakinwe amaseti atanu nyuma y’uko amakipe anganyije amaseti abiri, akitabaza iya kamarampaka.

Muri uyu mukino wabanjirije uw’u Rwanda, Niger yatsinze iseti ya mbere (25-21), Mali itsinda iya kabiri (25-22), Niger itsinda iya gatatu (31-29) mu gihe Mali yagarutse itsinda iya kane (26-24) igahita inegukana iya gatanu ku manota 15 kuri 13 ya Niger.

Kuri uyu wa Gatatu biteganyijwe ko Tunisia ihura na Nigeria, mu gihe u Rwanda ruzagaruka mu kibuga ku wa Kane rukina na Burkina Faso.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *