Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu (Human Right Watch), uravuga ko mu gihugu cya Mozambique hongeye kugaragara ibirego by’abagore bahohoterwa ndetse bakanasabwa kubanza gukoreshwa imibonano mpuzabitsina, kugira ngo babashe guhabwa imfashanyo.
Ni ihohoterwa rikorerwa abavuye mu byabo kubera ibitero by’imitwe yitwaje intwaro imaze igihe yarayogoje intara ya Cabo Delgado mu majyaruguru ya Mozambique.
Umugore w’imyaka 23 y’amavuko witwa Abiba waganiriye n’umushakashatsi Zenaida Machado wa HRW mu kwezi gushize, yavuze ko itoteza rishingiye ku gitsina muri kariya gace rikorwa n’abakozi batanga imfashanyo.
Uyu mugore avuga ko akigera mu gace ka Paquitequete n’ubwato ho muri Pemba ahunze ibitero by’abitwaje intwaro, umwe mu bakozi witaga ku bavuye mu byabo yamusabye ko yaba mu icumbi ry’ikigo abahunze bakirirwagamo mu gihe yari kwemera ko baryamana.
Abiba avuga ko yabyanze ndetse kubera gutinya gukomeza guhozwa ku nkeke, agafata umwanzuro wo kutazongera gusaba imfashanyo abayobozi bo muri kariya gace.
Ikigo Center for Public Integrity kitegamiye kuri Leta ya Mozambique, mu mwaka ushize wa 2020 cyatangaje ko abayobozi b’abaturage basambanyije abagore benshi bavuye mu byabo muri Cabo Delgado, kugira ngo babahe imfashanyo.
Iperereza ryakozwe n’ikigo cya Mozambique gikora inkuru zicukumbuye ryashyizwe ahagaragara ku Cyumweru, ryo ryagaragaje ko bamwe mu bakozi bashinzwe gutanga imfashanyo basabaga amafaranga cyangwa imibonano mpuzabitsina mbere yo guha ibiribwa abagore bakambitse mu nkambi zitandukanye muri Cabo Delgado.
HRW ivuga ko ibi birego atari bishya.
Nko muri 2019 uyu muryango watangaje ko abarokotse inkubi y’umuyaga ya Idai yibasiye ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika birimo na Mozambique, bahatirwaga kubanza kuryamana n’abayobozi b’inzego zibanze kugira ngo bahabwe ibyo kurya.
Uvuga ko nyuma yimyaka ibiri biriya bibaye utazi umuhate n’ibikorwa byakozwe na guverinoma ya Mozambike kugira ngo ikore iperereza cyangwa ihane abakoze ririya hohoterwa.
HRW ivuga ko gukoresha imibonano mpuzabitsina abagore basanzwe bafite intege nke kandi bakeneye ubufasha n’imiryango yabo ari ubugome, ndetse ko bigomba guhita bihagarara.
Yavuze ko abategetsi ba Mozambike bakwiye gukora iperereza no gukurikirana mu buryo bukwiye abakoresha imyanya yabo y’ubutegetsi kugira ngo bakore ibyo byaha, ndetse bakareba ko abagore n’abakobwa bahungishwa ihohoterwa bahabwa uburinzi n’ubufasha bakeneye.


