Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yirinze kugira icyo atangaza ku cyaba cyarabaye intandaro y’umwuka mubi hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, asubiza uwari ubimubajijeho ko atari urukiko ngo abe amuburanisha.
Museveni yirinze kugira byinshi atangaza kuri iyi ngingo, mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana n’umunyamakuru Marc Perelman wa Televiziyo ya France 24.
Ni ikiganiro Perezida Museveni yagiranye n’uyu munyamakuru bari mu biro bye i Entebbe, cyibanda ku ngingo zitandukanye zirimo n’umubano w’u Rwanda na Uganda.
Ni umubano umaze imyaka irenga ine warangiritse, ndetse mu myaka ibiri ishize byabaye ngombwa ko u Rwanda rufata icyemezo cyo gufunga imipaka ihuza ibihugu byombi nk’uburyo bwo gukumira Abanyarwanda bajyaga ku butaka bwa Uganda bagahohoterwa n’inzego zishinzwe umutekano z’icyo gihugu.
Umunyamakuru yabajije Perezida Museveni niba haba hari icyizere cy’uko iriya mipaka izafungurwa vuba, amusubiza agira ati: “Genda ubaze uwafunze umupaka, ntabwo ari njye wafunze umupaka.”
Museveni yibukijwe ko hari ibiganiro byabayeho hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, asubiza ko “Twagiranye ibiganiro mu gihe kirekire gishize ku buhuza bwa Angola, ntabwo nigeze mbona imipaka ifungurwa.”
Marc Perelman yagiranye ikiganiro na Perezida Museveni, nyuma y’igihe gito agiranye ikiganiro cyihariye na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Ni ikiganiro cyabaye muri Gicurasi uyu mwaka.
Muri iki kiganiro Perezida Kagame yagaragaje ko kuba Museveni yumva yatanga amasomo y’uko u Rwanda ruyoborwa biri mu bituma umubano w’ibihugu byombi udasubira mu buryo, gusa Museveni yahakanye yivuye inyuma ibyo gutanga amasomo ku Rwanda.
Perezida wa Uganda yabajijwe noneho icyaba cyarabaye intandaro y’umwuka mubi w’u Rwanda na Uganda, abwira umunyamakuru ko atari urukiko.
Ati: “Ntabwo ibyo nshaka kubijyamo kuko Kagame ntawe uri hano, ntabwo uri urukiko. Rero ntabwo ndibukugaragarize aho mpagaze kuri Kagame.”
Museveni yanabajijwe kugira icyo avuga ku birego byatambutse mu minsi yashize bishinja u Rwanda gukoresha software ya Pegasus Spyware y’Abanya-Israel mu kuneka bamwe ba bayobozi bakuru ba Uganda.
Abavuzwe barimo uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa kiriya gihugu, Dr Ruhakana Rugunda na Sam Kutesa wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, gusa u Rwanda rwahakanye rwivuye inyuma ibyo gukoresha iriya software.
Perezida Museveni ubwo yasabwaga kugira icyo avuga ku bivugwa ko u Rwanda rwaba rwarumvirije bariya bayobozi, yagize ati: “Ntabwo nigeze mbikurikirana, narabibonye ariko sinabikurikiranye neza.”
Abajijwe niba yaba ahangayikishijwe no kuba u Rwanda rwakumviriza abayobozi bakuru muri Guverinoma ye yagize ati: “Ibyo ni uguta igihe. Rubaneka ngo bigende bite?”
Museveni yavuze ko niba kuneka biri mu rwego rwo kumenya amabanga ye bitakunda, ngo kuko ibanga riba mu mutwe aho kuba ku ndangururamajwi.
U Rwanda rwafashe icyemezo cyo kubuza abaturage barwo nyuma y’aho abatari kabe bagiye bafatirwa muri Uganda, bakamburwa, bagafungwa binyuranyije n’amategeko, bagakorerwa iyicarubozo bashinjwa kuba intasi.
Abanyarwanda babaye basabwe kutajya muri icyo gihugu ngo ibibazo bihari bibanze bikemuke. Kugeza ubu ntibirakemuka n’ubwo hari inama zagiye zikorwa ariko zikaba zitaratanga umusaruro.
Mu kiganiro cyo ku cyumweru, Perezida Kagame yongeye kuburira Abanyarwanda, abasaba ko batajya muri Uganda.
U Rwanda na Uganda babanye nabi kurushaho kuva mu myaka ibiri ishize. U Rwanda rushinja Uganda gushyigikira abashaka kuruhungabanyiriza umutekano. Ibi birego Uganda irabihakana, ikavuga ko ahubwo u Rwanda ruyoherezamo intasi.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


