Perezida wa Tanzania Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yakoze impinduka muri Guverinoma y’iki gihugu zasize kibonye Minisitiri mushya w’Ingabo.
Uwagizwe Minisitiri w’Ingabo za Tanzania ni Dr Stergomena Lawrence Tax. Uyu mugore yasimbuye kuri izi nshingano Elias Kwandikwa witabye Imana muri Kanama uyu mwaka.
Undi washyizwe mu mwanya ni January Makamba wagizwe Minisitiri w’Ingufu asimbuye Dr Medard Kalemani.
Perezida Samia Suluhu kandi yagize kandi Prof Makame Mbarawa Minisitiri w’Umurimo n’Ubwikorezi asimbuye Prof Makame Mbarawa, na ho Dr Ashatu Kijaji agirwa Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru asimbuye Dr Faustine Ndugulile.
Uretse Abaminisitiri, Perezida Samia Suluhu yanemeje Dr Eliezer Feleshi nk’Intumwa Nkuru ya Leta ya Tanzania.


