e_hzc3wxsamyuf_.png

Gen Sejusa mu gushinjwa ‘gusuzugura’ abarimo Gen Rwigema na Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Gen David Sejusa (Tinyefuza) yateye utwatsi iby’amakuru yanditswe mu gitabo cy’umugabo witwa Stephen Twebaze, avuga ko abasirikare barimo uyu mujenerali basuzuguraga abasirikare bava mu Rwanda bari muri NRA barimo abakuru nka Maj Gen Fred Rwigema na Paul Kagame waje kuba Perezida w’ u Rwanda.

Chimpreports yanditse ko Twebaze yanditse iki gitabo agira ngo abone impamyabushobozi ya Masitazi (Master’s Degree). Iki gitabo (Theses) ariko ngo nticyigeze kimurikwa n’ubwo cyanditswe mu myaka ishize. Nta mpamvu itangwa yaba yaratumye kidashyirwa hanze.

Gen Tinyefuza warwanye urugamba rwo kubohora Uganda ari muri National Resistance Army (NRA), akayobora ubutasi bwa Gisirikare, muri iki gitabo, bivugwa ko we na Gen Pecos Kutesa, Tadeo Kanyankole na Julius Chihanda, batigeze bubaha abasirikare b’Abanyarwanda bari muri NRA yaje gufata ubutegetsi mu 1986.

Twebaze wanditse ko afite “ibimenyetso by’amateka ” bihamya ibyo yanditse mu bushakashatsi bwe ko ” Aba basirikare basuzuguraga bagenzi babo bafite inkomoko mu Rwanda buri gihe, byateje umwuka mubi muri NRA.”

Muri ubu bushakashatsi butamuritswe, bivugwa ko Perezida Kagame na Gen Rwigema batubahwaga n’aba basirikare kandi baragize uruhare rukomeye ngo Uganda ifatwe.

Avuga ko na nyuma yo gufata ubutegetsi, muri Uganda ” Hari ukujujura ko Leta irimo ubwiganze bw’abanyamahanga.”

Inkuru ya Chimpreports yakomeje ivuga ko muri ubwo bushakashatsi bwa Twebaze, hari aho avuga ko yamenye ko ” Sejusa yigeze kwanga gusuhuza bya gisirikare (salute) Rwigema na Kagame kuko ngo amategeko ya gisirikare atemeraga gusuhuza umunyamahanga.”

Gen Sejusa yabiteye utwatsi

Kuwa 12 Nzeri, Gen Sejusa yagize icyo avuga kuri ayo makuru yakusanyijwe na Twebaze, avuga ko ” Abavuga biriya ni abanzi ba Afurika. Bareba ibipangu byabo bakagira ngo niho Isi irangirira. Iyo tuza kuba tumeze gutyo, ntabwo twari gutsinda intambara.”

Gen Tinyefuza nk’uko bakunze kumwita yakomeje agira ati ” Biriya ni ukuvuga ubusa ntibinasanzwe (bizarre).”

Uyu mugabo ahubwo yavuze ko aba basirikare babiri bombi bari inshuti ze za hafi, cyane Perezida Kagame wanakoraga mu butasi mu 1982. Yahishuye ko bwamuzanye i Kigali nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aje guhura na Perezida Kagame.

Kuri Twitter, Gen Sejusa yakomeje avuga ko yagiye i Kigali agiye gusaba ko umuvandimwe we wari warajyanye na Rwigema muri RPA, yasubira muri Uganda.

Ibikubiye mu bushakashatsi bwa Twebaze Stephen cyane ingingo yo gusuzugura Abanyarwanda bari muri NRA si kenshi byumvikanye. Ni mu gihe Abanyarwanda bashimirwa ubwitange bagize muri urwo rugamba rwagejeje ku butegetsi Museveni Yoweli Kaguta.

e_hzc3wxsamyuf_.png
Ifoto ya kera ya Gen Tinyefuza ari kumwe na Perezida Kagame/ Twitter

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *