Mozambique: Minisitiri w’umutekano yaburiye abarimo RDF

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Umutekano w’imbere muri Mozambique, Amade Miquidade, yavuze ko hari ubwoba bw’uko iterabwoba rishobora kwiyongera muri kiriya gihugu, asaba inzego za gisirikare, izishinzwe umutekano ndetse n’abaturage kuryamira amajanja.

Yabigarutseho ku wa Mbere ubwo yari mu gace ka Nampula.

Minisitiri Miquidade yatanze uyu muburo mu gihe amakuru aturuka muri Mozambique avuga ko ibyihebe byatakaje uduce twose byari byarigaruriye mu ntara ya Cabo Delgado, nyuma y’ibitero by’ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique.

Igikorwa cyo kugarura amahoro n’umutekano muri iyi ntara kandi byanagizwemo uruhare n’ingabo zo mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC).

Cyakora cyo n’ubwo hari benshi bibwiraga ko ibyihebe byari byarigaruriye Cabo Delgado byahashyijwe burundu, Minisitiri Amade Miquidade yatanze imbuzi y’uko ikibazo cy’iriya mitwe kitararangira.

Ati: “Ku iterabwoba, indi mbogamizi iriho ubu, birakwiye ko twibuka ko iterabwoba ryugarije igihugu cyose, bagomba rero kuba maso buri gihe ku bufatanye n’abaturage, hamwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza ku byaha (SERNIC) n’andi mashami y’ingabo n’inzego z’umutekano kugira ngo iterabwoba ridakwira mu tundi turere tw’igihugu.”

Minisitiri Miquidade yavuze ko agendeye ku musaruro ibikorwa byo kugarura amahoro mu majyaruguru ya Mozambique byatanze, hari icyizere cy’uko mu minsi mike utundi turere twugarijwe n’iterabwoba tuzabona umutekano.

Ati: “Ingabo zacu n’inzego zishinzwe umutekano ku bufatanye n’ingabo z’u Rwanda n’iza SADC, zirimo gukwirakwira ahantu hose mu karere kacu hagamijwe kubungabunga umutekano kurushaho, ni yo mpamvu tubona itahuka ry’abaturage mu midugudu imwe n’imwe.”

“Tuzakomeza imirimo yo kumenya abaturimo, bagize uruhare muri ibi bikorwa bitemewe n’amategeko.”

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *