Bwa mbere mu mateka hagiye gukinwa umukino abakinnyi bazaba batemerewe gukinisha umutwe

Sangiza iyi nkuru

Muri uku kwezi kwa Nzeri hateganyijwe umukino w’umupira w’amaguru abakinnyi bazaba batemerewemo gukinisha umutwe, mu gihe abashakashatsi barajwe ishinga no kumenya niba uyu mukino ushobora kuba hadakinishijwe imitwe nk’uburyo bwo kugabanya ibyago by’indwara y’ibisazi ku bakinnyi.

Ni umukino uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 26 Nzeri, ukazabera ku kibuga cya Brewery Field mu mujyi wa Spennymoor.

Mu gice cya mbere cy’uyu mukino abakinnyi bazaba bemerewe gukinisha umutwe bari mu rubuga rw’amahina, mu gihe mu cya kabiri bizaba bibujijwe burundu.

Daily Mail ivuga ko abahoze ari abakinnyi babarirwa muri 60 barimo ibihangange nka Gary Lineker, Alan Shearer, Kevin Keegan na Chris bari mu bari gutegura uyu mukino.

Abakinnyi bakanyujijeho muri ruhago hagati y’imyaka ya 1970 na 1990 bari mu bazatumirwa kwitabira uriya mukino.

Uyu mukino ni wo wa mbere mu mateka uzaba ubaye gukinisha umutwe bitemewe, nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere yitwa Dr Willie Stewart ku bufatanye n’inzobere zo muri Kaminuza ya Glasgow yo muri Ecosse, bagasanga gukinisha umutwe bishobora gutera abakinnyi ibyago byinshi byo kurwara ibisazi.

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko ba myugariro bakinisha umutwe cyane ari bo bafite ibyago byinshi cyane byo kwandura ibisazi ugereranyije n’abandi bakinnyi basanzwe, na ho abanyezamu badakunze gukinisha umutwe akaba ari bo bafite ibyago bike.

Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko uko umukinnyi akina umupira igihe kirekire akinisha umutwe ari ko aba afite ibyago byinshi byo kurwara indwara zo mu mutwe, ari na byo byatumye Dr Stewart asaba abayobora umupira gusuzuma niba gukinisha iki gice ari ngombwa ku buryo bitavanwaho.

Dr Judith Gates, washinze akanayobora umuryango Head for Change, we yashimangiye ko uriya umuryango udasaba ko gukinisha umutwe byavaho burundu, ngo kuko ari icyemezo gikwiye gufatwa na FIFA nyuma yo gukora isuzuma ryayo bwite.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *