Minisitiri Biruta yashyikirije Perezida Hakainde Hichilema ubutumwa bwa Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, kuri uyu wa Kabiri yabonanye na Perezida Hakainde Hichilema uheruka gutorerwa kuyobora Zambia, amushyikiriza ubutumwa yagenewe na Perezida Paul Kagame.

Minisitiri Biruta na Perezida wa Zambia babonaniye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bombi bitabiye Inteko Rusange ya 76 y’Umuryango w’Abibumbye.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yemeje ko aba banyacyubahiro babonanye, gusa ntiyasobanura birambuye ubutumwa Umukuru w’Igihugu yageneye mugenzi we.

Iti: “Minisitiri Vincent Biruta yahuye na Nyakubahwa Hakainde Hichilema, Perezida wa Zambia hanyuma amushyikiriza ubutumwa mu cyimbo cya Perezida Paul Kagame.”

Perezida wa Zambia yabonanye na Minisitiri Biruta, nyuma y’uko mu minsi yashize ubwo yiteguraga kurahirira kuyobora Zambia yabonanye n’abahagarariye ibihugu byabo batandukanye muri Zambia, barimo na Amandin Rugira usanzwe ahagarariye u Rwanda muri kiriya gihugu.

Icyo gihe Perezida Hakainde n’aba badiplomate baganiriye ku ngingo zitandukanye zibanze ku bufatanye bwa Zambia n’ibihugu birimo u Rwanda hagamijwe gukomeza ubufatanye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *