Mu gihe benshi mu bahanzi b’ ubu badaha agaciro imikoreshereze y’ Ikinyarwanda mu ndirimbo zabo, Famous-Gets, yiyemeze gusigasira ururimi gakondo mu bihangano bye mu rwego rwo gushishikariza n’abanyamahanga kugikunda biciye mu ndirimbo.
Nyuma y’imyaka igera kuri ibiri amaze atangiye muzika, Umuhanzi Shyirambere Radjabu uzwi ku izina rya Famous-Gets avuga ko yihaye intego ebyiri nyamukuru ari zo guhanga indirimbo zishimangira umwimerere w’ ururimi rw’ Ikinyarwanda ndetse zinakurura abakerarugendo mu gihugu.

Iyi ntero yo guteza imbere umuco nyarwanda Famous-Gets abicishije mu nganzo ye yayitangaje mu kiganiro kirambuye yagiranye na Bwiza.com ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 1 Ukwakira 2021.
Yagize ati ”N’ ubwo nkora injyana ya Hip Hop igezweho (new school) ariko mpa agaciro ururimi rwanjye kuko nasanze rukize cyane kandi nifuza ko n’ abasura u Rwanda ndetse n’ abandi b’abanyamahanga bagira umwete wo kwiga IKINYARWANDA nk’ uko natwe twiga indimi zabo”.
Amagambo y’ Ikinyarwanda yuzuye ubwuzu n’ubuhanga yumvikana cyane mu ndirimbo za Famous-Gets nka” Umutamenwa” ndetse na “ Ikamba ry’amahwa” zombi zigaragara kuri youtube.
Ku musozo w’ ikiganiro twagiranye na Famous-Gets yavuze ko mu gihe ikirere gikomeje kumera neza afitiye abakunzi ba muzika nyarwanda agaseke kandi gashobora kuzafundurwa mu minsi ya vuba.


