Rwanda : Ă  Rusizi, le Covid envoie le business en exil

La fermeture de la frontière en raison du Covid-19 a mis en berne les marchĂ©s de Rusizi. Principale bĂ©nĂ©ficiaire : la ville congolaise de Bukavu en RDC. Le soleil tombe dru sur le lac Kivu et son dĂ©versoir, la Rusizi. Les scintillements de la lumière sur l’eau obligent Ă  porter la main en visière pour […]

Umuganga yabwiwe ko azicwa ku bwo gushinga laboratwari ipima DNA akagabanya igiciro kuri 75%

Umuganga wo muri Nigeria witw Dr. Penking yabwiwe ko azicwa nyuma yo gutangaza ko agiye gufungura laboratwari ipima ibimenyetso bya gihanga bigaragaza isano y’amaraso, DNA, muri Lagos ndetse akagabanya igiciro kugeza kuri 75%. Muganga Panking abinyujije kuri Twitter yari yavuze ko iyi laboratwari izatangira gukora kuwa 18 Ukwakira 2021 ariko bamwe bagaragaza ko batabyishimiye, bamubwira […]

Hon. Fabien Banciryanino yarekuwe nyuma y’umwaka ari muri gereza

Hon. Fabien Banciryanino wahoze ari umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Burundi, yarekuwe kuri uyu wa Gatanu nyuma y’umwaka yari amaze afunzwe. Ku itariki ya 08 Ukwakira 2020 ni bwo uyu mugabo yari yatawe muri yombi, mbere yo kujya gufungirwa muri gereza ya Mpimba. Uyu mushingamategeko yashinjwaga ibyaha bitatu birimo kwigomeka, gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu, […]

La Haye: Félicien Kabuga doit comparaître à nouveau devant le tribunal

Le suspect de gĂ©nocide FĂ©licien Kabuga, dont la mise en libertĂ© provisoire a Ă©tĂ© refusĂ©e par un tribunal de l’ONU le 1er juin, doit comparaĂ®tre Ă  nouveau devant le tribunal le mercredi 6 octobre. Auparavant, le 1er juin, une requĂŞte de la dĂ©fense demandant sa mise en libertĂ© provisoire avait Ă©tĂ© rejetĂ©e alors que la […]

Kabuga Felicien agiye kongera kwitaba urukiko

Felicien Kabuga ukurikiranweho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi azongera kwitaba urukiko ku itariki 6 Ukwakira nyuma yo kwangirwa gufungurwa by’agateganyo. Ku itariki ya 01 Kamena nibwo icyifuzo cye cyo gufungurwa by’agateganyo cyatewe utwatsi n’urugereko rwa mbere rw’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha i La Haye mu Buholandi. Nk’uko Urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye rubitangaza, ukurikije uko ubuzima bwe bumeze ndetse […]

Polisi na RIB byafashe abantu 13 bakekwaho gukorana n’umutwe wa ADF

8e46f9c5-8b2f569-59876.jpg

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, byataye muri yombi abantu 13 bakekwaho gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa ADF ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Ubutumwa Polisi yatangarije rubuga rwa Twitter buvuga ko aba bantu bafatiwe mu mujyi wa Kigali, mu Karere ka Rusizi na Nyabihu bafite ibikoresho bivamo ibisasu bitabwa […]

Col Mamady Doumbouya yarahiriye gutegeka Guinée-Conakry igihe kitazwi

Nyuma y’ukwezi kumwe ahiritse ku butegetsi Perezida Alpha CondĂ©, Col Mamady Doumbouya kuri uyu wa Gatanu yarahiriye kuba Perezida w’inzibacyuho wa GuinĂ©e-Conakry. Col Doumbouya yarahijwe n’abacamanza bo mu rukiko rw’Ikirenga, mu muhango wabereye mu ngoro yitiriwe Mohamed V i Conakry. Mu bitabiriye uyu muhango harimo Col. Asmi GoĂŻta mu mezi 13 ashize wahiritse ubutegetsi bwa […]

Umuhanzi Famous-Gets yihaye intego yo guhanga indirimbo zisigasira Ikinyarwanda

243457430_547730449825096_108230965146047395_n.jpg

Mu gihe benshi mu bahanzi b’ ubu badaha agaciro imikoreshereze y’ Ikinyarwanda mu ndirimbo zabo, Famous-Gets, yiyemeze gusigasira ururimi gakondo mu bihangano bye mu rwego rwo gushishikariza n’abanyamahanga kugikunda biciye mu ndirimbo. Nyuma y’imyaka igera kuri ibiri amaze atangiye muzika, Umuhanzi Shyirambere Radjabu uzwi ku izina rya Famous-Gets avuga ko yihaye intego ebyiri nyamukuru ari […]

Amatariki y’ingenzi yaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda kuva ku ya 1/10/1990

nj.jpg

Tariki ya 1 Ukwakira, ni itariki yibutsa itangira ry’urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye mu 1990, ubwo ingabo zari iza FPR Inkotanyi, APR, zahagurukiye kubohora u Rwanda ndetse zihagarika jenoside yakorewe abatutsi. Mu mwaka wa 1990 Tariki ya 1 Ukwakira : Umupaka wa Kagitumba wagabweho igitero. Cyabaye ikimenyetso cy’itangira ry’urugamba rwamaze imyaka ine nyuma y’uko […]

Umugeni yajugunywe mu kirere ku munsi we w’ubukwe baramureka yitura hasi ajyanwa mu bitaro

Umusore yagiye mu bitaro nyuma y’aho ku munsi we w’ubukwe, abari bamuherekeje bamujugunye mu kirere mu byishimo, ariko bananirwa kumufata, yitura hasi, avunika uruti rw’umugongo. Ubukwe bwatangiye neza ariko ibintu biza kuzamba ubwo umusore yajunywaga mu kirere mu gace ka Bihor mu burengerazuba bw’amajyaruguru ya Romania mu cyumweru gishize. The Sun ivuga ko ubwa mbere […]

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yagaragaje gahunda y’amatora y’ibanze ategerejwe vuba

fai-uenxiay6cy_.jpg

Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) yashyize ahagaragara gahunda y’amatora y’inzego z’ibanze ateganijwe mu mpera z’uku kwezi. Aya matora yari ateganijwe muri 2020, yagiye yigizwa inyuma kubera icyorezo cya Covid-19. Gutanga ibyangombwa Iminsi icumi guhera ku ya 11 Ukwakira izaba igihe cy’abakandida bahatanira imyanya y’abajyanama cyo kohereza ibyangombwa byabo muri komisiyo y’amatora kugira ngo basuzume niba bujuje […]

Imana izatuburanira_Adeline Rwigara nyuma y’aho urukiko ruhagaritse cyamunara y’igorofa yabo

Umugore wa Assinapol Rwigara wari umunyemari ukomeye mu mujyi wa Kigali, Adeline Rwigara, yatangaje ko umuryango we witeguye gutsinda urubanza ruhagarika igurishwa mu cyamunara ry’igorofa yabo igeretse kane kuko ngo Imana bakorera izababuranira. Kuri uyu wa 30 Nzeri 2021 ni bwo Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi ruri i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge rwatesheje agaciro icyemezo urukiko […]

Uganda: Umuyobozi w’Akarere ka Kisoro, Abel Bizimana, aravuga ko yarusimbutse

Umuyobozi w’Akarere ka Kisoro muri Uganda, Bizimana Abel aravuga ko afite ubwoba bw’ubuzima bwe nyuma yo kugerageza kumwivugana kuwa gatatu ushize mu Mujyi wa Kisoro. Mu ijoro ryo kuwa Gatatu nibwo Bizimana yagiye kuri rumwe mu mbuga nkoranyambaga akoresha yandika ati “ Bwana RDC (Umuntu uba uhagarariye Museveni mu karere) Peter Mugisha narokotse iyicwa uyu […]

Rutshuru: Harakekwa ko abaturage baherutse gushimutwa na FDLR baba barishwe

Abaturage bane baherutse gushimutwa n’inyeshyamba za FDLR kuwa Gatandatu ushize, itariki 25 Nzeri muri Teritwari ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, harakekwa ko baba barapfuye. Aba baturage bashimutiwe mu duce twa Nyamilima na Buramba, aho AimĂ© Mukanda Mbusa, umwe mu bavuga rikijyana akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu muri Rutshuru avuga ko baba barishwe n’izi […]

Burundi: Abasirikare 32 biganjemo abajenerali n’aba Colonel boherejwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Abasirikare 32 bakuru mu gisirikare cy’u Burundi biganjemo abo ku rwego rwa ba Ofisiye Jenerali n’aba Colonel, boherejwe mu kiruhuko cy’izabukuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 01 Ukwakira. Urwandiko rwohereza aba basirikare mu kiruhuko cy’iza bukuru rwashyizweho umukono n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Gen Prime Niyongabo. Aba basirikare biganjemo abahoze mu gisirikare cya kera […]

Bakutse umutima bakomeza gushakisha uwazimiye, yamaze kwiyunga na bo batabizi

Umugabo wari wazimiye witwa Beyhan Mutlu wo muri Turukiya mu buryo bwamutunguye yisanze yiyunze n’itsinda ry’abantu barimo abapolisi bamushakisha, abafasha kwishaka. BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mugabo w’imyaka 50 y’amavuko ku wa Kabiri w’iki cyumweru yafataga agacupa hamwe n’inshuti ze, nyuma y’aho (yaba yari yasinze) aza gutemberera mu ishyamba riherereye mu ntara ya […]

Hatahuwe inama z’ibanga zo kwirukanisha Fille Mutoni muri label

Uwahoze ari umugabo wa Fille Mutoni, Umunyarwandakazi ukorera umuziki muri Uganda, Edwin Katamba uzwi nka MC Kats, yahishuye ko yamenye ko hari utunama twa hato na hato tubera Munyonyo, tugamije kwirukanisha umugore we muri label yitwa Martini Entertainment. Mc Kats avyga ko izi nama ziri kwiga ku buryo zakwirukanisha Fille ziri kuba zirimo uwahoze ari […]

Burundi: Hagiye gutangizwa igisa nk’ingando ku banyeshuri barangije

Umunyamabanga mukuru w’ishyaka CNDD-FDD yatangaje ko urubyiruko rw’u Burundi ruzajya rurangiza amashuri rugiye kuzajya rubanza kwigishwa gukunda igihugu no kukirwanira (service patriotique volontaire) ndetse no kugikorera mu gihe cy’imyaka ibiri, igisa nk’ingando zitangirwamo amasomo y’ubureremboneragihugu mu Rwanda kuva mu myaka myinshi ishize. Reverien Ndikuriyo ati “Hari ibyemezo byinshi byafashwe by’uko urangije amashuri agomba kumara imyaka […]

Leta ya Ethiopia yahambirije abakozi bakuru 7 b’Umuryango w’Abibumbye

Leta ya Ethiopia yahambirije abakozi 7 bakuru b’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa Loni, Stephanie Tremblay mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane. Antonio Guterres, umunyamabanga Mukuru wa Loni, avuga ko yumijwe n’iki cyemezo ubwo yumvaga aya makuru yerekeye iyirukanwa ry’abakozi b’uyu muryango bahawe amasaha 72 yo kuva ku butaka bwa […]

Kamonyi: Barindwi bari bitwaje intwaro gakondo bafashwe, abandi baracika

Polisi y’u Rwanda ikorera mirenge ya Rukoma na Ngamba mu Karere ka Kamonyi yataye muri yombi abantu barindwi bari hagati y’imyaka 28 na 60 bakekwaho kwiba abaturage bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro. Nk’uko urubuga rwa Polisi rwabitangaje, aba barimo bane: Kirezi Evode, Segatwa Martin, Niyigaba Jean Pierre, Sibomana Vianney na Twagirimana Gaspard bafatiwe mu Mudugudu […]

USA yemeje ko yivuganye icyihebe gikuru cya Al Qaeda

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) kivuga ko tariki ya 20 Nzeri 2021 cyivuganye icyihebe gikuru cy’umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda cyitwa Salim Abu-Ahmad. Salim wari ushinzwe gutegura ibikorwa bya Al Qaeda, ibikorwa by’iterankunga no kwemeza ibitero bigomba kugabwa mu karere k’ikigobe cya Perse, yiciwe mu gitero cya drone hafi y’agace ka Idlib […]

U Rwanda rwonyine nirwo rwageze ku ntego ya OMS muri EAC mu gukingira Covid-19

_120750498_b72ae58b-51fe-4a7d-b51a-e6c85970ee47.jpg

Ibihugu 15 bya Afurika birimo u Rwanda nibyo byageze ku ntego y’isi ya OMS/WHO yo gukingira Covid abarenga 10% by’abatuye igihugu bitarenze itariki ya nyuma ya Nzeri 2021. U Rwanda nicyo gihugu cyonyine mu karere ka Africa y’Iburasirazuba kiri mu byageze kuri iyo ntego kuko abarenga 13% kuri miliyoni 13 z’Abanyarwanda bamaze gukingirwa byuzuye. Muri […]