Umuhungu wa Perezida wa Uganda, Umujyanama wa Se mu bya gisirikare n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, avuga ko n’ubwo hashize imyaka 31 Maj Gen Fred Rwigema atamubonaho, kuri we akiri indwanyi y’agatangaza. Gen Kainerugaba kuri Twitter akunze kugaruka ku butwari bwa Gen Rwigema wafatanyije na Se, Gen Kaguta Museveni mu ntambara ya National Resistance Army (NRA), yatumye mu 1986 ubutegetsi muri Uganda bufatwa. Kuwa 2 Ukwakira 1990 nibwo Rwigema yatabarutse, ubwo yari ayoboye Rwanda Patriotic Army (RPA), yashakaga gufata igihugu. Ku kuzirikana iyo ntwari, Gen Kainerugaba ati ” Hashize imyaka 31 tutakubonaho Afande Fred. N’ubwo bimeze bityo, uracyari indwanyi y’agatangaza!” Fred Rwigema akunze kugarukwaho cyane mu Rwanda no muri Uganda. Muri Uganda yibukirwa ku ruhare rwe rukomeye yagize mu gufata igihugu mu 1986. Ubuhanga yagaragaje mu gisirikare cya NRA n’ibindi. Mu Rwanda, ni umwe mu ntwari z’igihugu. Ubwo akanama ka gisirikare kari kafashe ubutegetsi muri Uganda kagenaga amapeti, kanzuye ko Museveni ahabwa iperi rya Liyetona Jenerali (Lt Gen) ahabwa na nimero imuranga, RO/0001 mu gihe Rwigema yahawe ipeti rya Jenerali Majoro (Gen Maj) na nimero imuranga, RO/0015, akurikiranye na murumuna wa Museveni, Gen Caleb Akandwanaho uzwi nka Salim Saleh RO/0016.

Maj Gen Fred Rwigema/ Interineti

6 Responses
Uracyari indwanyi y’agatangaza- Gen Kainerugaba yibutse Gen Fred Rwigema
Fred never forget u
Uracyari indwanyi y’agatangaza- Gen Kainerugaba yibutse Gen Fred Rwigema
Fred never forget u
Uracyari indwanyi y’agatangaza- Gen Kainerugaba yibutse Gen Fred Rwigema
Nzishima cyane umunsi Uganda muguha agaciro ibyo abanyarwanda bari muri NRA, yazareka guhohotera abanyarwanda bajyayo n’ababayo. Kuko abo bibuka cyangwa bazirikana ko bafashije NRA gufata ubutegetsi baranzwe no kurengera ubunyarwanda no kubaha uburenganzira bwa muntu.

Nyagasani amwakire mu mahoro ye iyi ntwari benshi tutagize amahirwe yo kumubona.
Uracyari indwanyi y’agatangaza- Gen Kainerugaba yibutse Gen Fred Rwigema
Nyagasani amwakire mu mahoro ye iyi ntwari benshi tutagize amahirwe yo kumubona.