capture-65.png

Rusizi: Hari abaturage bavuga ko bangiwe kurema isoko

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, bavuga ko kuri uyu wa Gatanu, bangiwe kurema isoko no guhahira mu maguriro manini birasaba kuba ufite icyangombwa cy’uko wakingiwe COVID-19.

Radiyo Ijwi rya Amerika ivuga ko ku bwinjiriro bwa buri soko wahasangaga abashinzwe umutekano bo mu rwego rwa DASSO hamwe n’abanyerondo bagenzura niba ugiye kwinjira afite ikigaragaza ko yakingiwe.

Ku babujijwe kurema amasoko kuri uyu wa gatanu bavuga ko “inzego z’ubuyobozi zakabaye zarabamenyesheje mbere iby’iki cyemezo bakamenya uko babyitwaramo.”

Bamwe mu bayobozi b’Akarere ka Rusizi ku bijyanye n’iki cyemezo. Priscah Mutesi, umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka karere akaba n’umuyobozi w’umusigire wako, ubutumwa bugufi yohererejwe kuri telephone ye ngendanwa ntiyabusubije.

Abaturage bafite impungenge ko iyi gahunda yatangiriye ku barema amasoko ishobora no gutandukira mu bindi.

Radiyo Ijwi rya Amerika yashatse kumenya niba iyi gahunda yarashyizweho n’inzego nkuru z’igihugu zishinzwe iby’ubuzima, ariko Julien Mahoro Niyingabira, ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho mu kigo cy’ubuzima RBC, avuga ko ntacyo abiziho.

Ubusanzwe ibyemezo rusange bijyanye no kurwanya icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda bifatwa binyuze mu nama y’abaminisitiri. N’ubwo minisiteri zishobora gushyiraho amabwiriza yihariye ajyanye n’ibyiciro runaka, mu mabwiriza aheruka gushyirwa ahagaragara na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, nta ririmo ritegeka abarema amasoko kubanza kwikingiza COVID-19.

Mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru mu kwezi gushize kwa cyenda, Perezida Paul Kagame yavuze ko hataragera ko mu Rwanda kwikingiza biba itegeko, bitewe n’uko inkingo zihari ubwazo zidahagije.

capture-65.png
Bamwe mu bo mu nzego z’umutekano bari kugenzura icyangombwa cy’uko bikingije/VOA

Imibare ya Minisiteri y’ubuzima yo kuri uyu wa kane igaragaza ko abasaga miliyoni 3 n’ibihumbi 700 ari bo bamaze nibura gufata doze imwe y’urukingo rwa COVID-19, kuri miliyoni zisaga 12 z’abaturage. Ni mu gihe abamaze guhabwa doze zombi bakabakaba miliyoni 2.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Rusizi: Hari abaturage bavuga ko bangiwe kurema isoko
    Nibulitabaze ministre wa minaloc ni we wabaha igisubizo. Buriya izo nzego zitwikiriye uyu mwanya w’amatora ngo bikorere ibyabo kuko nta ubafatira icyemezo.

  2. Rusizi: Hari abaturage bavuga ko bangiwe kurema isoko
    Nibulitabaze ministre wa minaloc ni we wabaha igisubizo. Buriya izo nzego zitwikiriye uyu mwanya w’amatora ngo bikorere ibyabo kuko nta ubafatira icyemezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *