Umugore wavuze ko amazina ye ari Mercy yatangaje ko amaze umwaka n’amezi arindwi ashatse gusa umugabo we akaba amuzengereje amubaza impamvu akijya mu mihango ari mu nzu ye. Mu byumvikana ko umugabo ashaka kuvuga ko umugore yatinze gusama, avuga ko n’abavukana n’umugabo we bamumereye nabi bamubaza impamvu adasama. Ikinyamakuru Daily Trust kivuga ko uyu mugore yabandikiye avuga ko mu ntangiriro z’umwaka yabazwe, bagira ngo bakemure ibyo gutwita. Yagize ati ” Umugabo wanjye yambajije niba nta soni mfite kuba nkijya mu mihango mubereye mu nzu mu gihe ndi umugore ufite umugabo.” Avuga ko Sebukwe yamuzengereje kandi yagize isoni zo kuba yabwira umugabo ko atotezwa. Sebukwe ngo amutonganya agira ati ” Ubu wakabaye warampaye abuzukuru muri uyu muryango. Nakekaga ko ugiye kuba ibyishimo muri uyu muryango.” Mercy avuga ko n’iyo atetse barumuna b’umugabo we banga kurya ngo ntibarya ibiryo byatetswe n’umugore utabyara. Avuga ko ku bw’ibyo, uwo muramu we ajya yinjira mu cyumba atiriwe akomanga, ngo yigeze no gusanga yambaye ubusa buriburi. Mercy avuga ko ” Agiye kwaka gatanya.” Uyu mugore avuga ko umugabo we yamusimbuje murumuna we, nta mwanya amuha ngo ibyo bizakemuka ari uko yamubyariye umwana.

4 Responses
Ntugira isoni kuba ujya mu mihango buri kwezi uri mu nzu yanjye- umugore avuga uko umugabo we yamubajije
Mbanje kubasuhuza mugenze wanjye ndabizi birabaza nanjye maze 6yrs ark nabwiwe amagambo mabi menshi ark inama nakugira gutanduka sicyo gisubizo senga ubyereke Imana yo izakwiyereka ukomere ku muremyi wawe

Sha ihangane nanjye maze gushyingura kabiri murugendo umuntu ahuriramo nibikomere byinshi ariko gusenga sigisubizo senga lmana izakumara uwo mubabaro