Ikipe y’Igihugu ya Guinée Conakry, Syli National’, yatsinze Amavubi y’u Rwanda ibitego 2-0 mbere yo guhaguruka i Kigali yerekeza muri Caméroun aho igomba kwitabira imikino y’Igikombe cya Afurika.
Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro i Remera, nyuma y’ubanza Amavubi yari yatsinzemo Syli National ibitego 3-0 ku wa Mbere w’iki cyumweru.
Ibitego byo mu gice cya mbere cy’umukino bya Mohamed Lamine Bayo na Kapiteni Naby Keïta utarakinnye umukino ubanza ni byo byafashije Syli National y’umutoza Kaba Diawara gukura intsinzi ku Mavubi.
Biteganyijwe ko Guinée Conakry ihaguruka i Kigali kuri uyu wa Gatanu yerekeza mu mikino y’Igikombe cya Afurika izatangira ku Cyumweru tariki ya 09 Mutarama.
Syli National yahawe umukoro wo gutwara Igikombe cya Afurika na Col Mamady Doumbouya uyobora Guinée Conakry, izatangira Igikombe cya Afurika ku wa Mbere tariki ya 10 Mutarama ikina na Malawi, mbere yo kwesurana na Senegal cyo kimwe na Zimbabwe basangiye itsinda rya kabiri.


