Indirimbo WHY ya Diamond na The Ben yahise ikuraho agahigo kari gafitwe my VOW
Nyuma y’igihe gito indirimbo yiswe WHY, The Ben yakoranye n’umuhanzi Diamond igiye hanze, kuri ubu iyi ndirimbo yamaze guca agahigo kari gafitwe na Meddy k’indirimbo yakozwe n’umuhanzi w’umunyarwanda imaze kurebwa kenshi mu gihe gito ku rubuga rwa Youtube. Mugihe cy’umunsi umwe iyi ndirimbo imaze igiye hanze yaciye agahigo ko kurebwa na Miliyoni 1 mu gihe […]
Tanzania: Perezida w’Inteko yeguye nyuma yo kuvuga ko igihugu gishobora kuzatezwa cyamunara
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Job Yustino Ndugai yeguye kuri iyi nshingano nyuma yo gushyirwaho igitutu azira kunengera ubutegetsi gufata inguzanyo nyinshi, ku buryo ngo zazatuma igihugu gitezwa cyamunara. Aya magambo Ndugai yayatangarije abatuye mu gace ka Kongwa mu Ntara ya Dodoma tariki ya 27 Ukuboza 2021. Kuri we, inguzanyo […]
Andreas Spiers watoje APR FC yavuze ibyamubabaje birimo no kugenda adatoje Rayon Sports

Umutoza ukomoka muri Romania ufite ubwenegihugu bw’u Budage, Andreas Andrei Spiers watoje APR FC kuva mu 2013 kugeza mu 2014 anayigeza ku mukino wa nyuma muri CECAFA yabereye muri Sudan batsinzwe na Vitalo FC yo mu Burundi, yemeza ko yavuye mu Rwanda ababajwe no kutagera ku ntego yari yazanye mu Rwanda ndetse bikiyongeraho no kuba […]
Rubavu: Umucamanza yabajije ‘Huissier’ uburana na Kanyabutembo niba yerekwa akamenya iby’urukiko
Mu rubanza rwatangiye tariki ya 5 Mutarama 2022 ku Rukiko rwibanze rwa Gisenyi ruri mu karere ka Rubavu, aho Kanyabutembo Virginie aregamo Umuhesha w’Inkiko (Huissier), ari we Uwayezu Anselme, Perezida w’inteko y’abacamanza yabajije Uwayezu niba yaba yerekwa akamenya ibyo urukiko ruri gutekereza atararuregera cyangwa ngo yandikire perezida warwo! Ni nyuma yaho yari amaze kuvuga ko […]
Guinée Conakry yihoreye ku Mavubi mbere yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika
Ikipe y’Igihugu ya GuinĂ©e Conakry, Syli National’, yatsinze Amavubi y’u Rwanda ibitego 2-0 mbere yo guhaguruka i Kigali yerekeza muri CamĂ©roun aho igomba kwitabira imikino y’Igikombe cya Afurika. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro i Remera, nyuma y’ubanza Amavubi yari yatsinzemo Syli National ibitego 3-0 ku wa Mbere w’iki […]
Cinquième recensement national utilisera plus d’outils numĂ©riques
L’Institut national de la statistique du Rwanda (NISR) a dĂ©clarĂ© que le recensement gĂ©nĂ©ral prĂ©vu pour aoĂ»t de cette annĂ©e englobera l’utilisation accrue de la technologie dans toutes ses opĂ©rations, un dĂ©veloppement qui devrait faire gagner du temps entre autres avantages. Selon Venant Habarugira, le directeur du dĂ©partement du recensement au NISR, les questionnaires papier […]
Musanze: Bamwe mu bamenyereza umwuga w’uburezi baravuga ko bambuwe na UR-CE
Bamwe mu barimu bamenyereza abanyeshuri biga uburezi boherezwa na Kaminuza y’ U Rwanda ishami rya RUKARA-COLLEGE bazwi nk’aba mentors bo muri amwe mu mashuri yo mu Karere ka Musanze, barataka kwamburwa Frw atari make kuko bamaze igihe bamenyereza abanyeshuri ariko agahimbazamushyi kabo, ntibagahabwe. Umwe mu barimu utifuje ko amazina ye atangazwa, yatangarije BWIZA ko iki […]
Umugabo yasanze bamusambanyiriza umugore ababazwa n’igitanda cye bavunnye
Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umugabo utamenyekanye amazina, arira ayo kwarika ari nako afata amashusho y’undi mugabo witwa Okechuku Donald, wamusambanyizaga umugore, yababajwe no kumuvunira igitanda yaryamagaho. Uyu mugabo wo muri Nigeria yumvikana avuga ko yinjiye mu nzu, ageze mu cyumba agasanga undi mugabo aryamanye n’umugore we. Avuga ko ” Twahise dufatana, nibwo igitanda […]
RURA yaburiye abakomeje kuzamura ibiciro bya gaze yo gutekesha
Ikigo cy’igihugu ngenzuramikorere (RURA) cyatangaje ko itsinda ry’abagenzuzi boherejwe hirya no hino nyuma y’uko abantu batandukanye bananiwe kubahiriza ibiciro bishya bya gaze. Ibi byatangajwe ku wa Gatatu, itariki 5 Mutarama na Ernest Nsabimana, Umuyobozi mukuru wa RURA mu kiganiro na The New Times. Ati: “Twazanye ibiciro bishya nyuma yo gusuzuma no kugisha inama neza, nyamara, […]
Senateri Havugimana yibwe moto

Senateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr Emmanuel Havugimana arashakisha moto ya TVS/Victor GLX 125 ifite nimero iyiranga (plaque) RE787P avuga ko yibwe. Senateri Havugimana kuri uyu wa 5 Mutarama 2022 yatangiye itangazo ku rubuga rwa Facebook rigira riti: “Mumfashe gushakisha iyi moto muzaba mukoze”, buherekeje itangazo ry’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rishakisha iki kinyabiziga kimubaruyeho. […]
Uvira: Abantu 20 baguye mu mirwano ikaze yahuje FARDC na Twirwaneho
Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) kivuga ko kivuganye abarwanyi 18 ba Twirwaneho mu mirwano iherutse kubahuza yaguyemo abantu 20 bose hamwe. Aba bantu 20 baguye mu mirwano yahuje impande zombi kuwa Kabiri ushize muri groupement ya Bijombo, Teritwari ya Uvira, muri Kivu y’Amajyepfo. Umuvugizi wa FARDC mu bikorwa bya sokola 2, Major […]
Ubwato bw’ibiti ntibwemerewe kongera gukoreshwa mu mugezi wa Nyabarongo
Kuvugurura ubwikorezi mu mazi ya Nyabarongo ni wo mwanzuro mugari wafatiwe ku Kamonyi mu nama y’umutekano yahuje ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru, aho ubwato butari ubwa moteri butemerewe gukoreshwa, hirindwa impanuka. Ibi byakozwe hagamijwe guca akajagari muri uru rwego no gukumira impanuka zitwara ubuzima bw’abaturage nk’uko RBA dukesha iyi nkuru ibitangaza. Ibitangazwa n’abaturage kimwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa […]
Haratekerezwa gutangira gukingira abana b’imyaka 12 vuba aha
Mu gihe hari bamwe mu Banyarwanda bagiseta ibirenge mu bijyanye no kwikingiza basaba leta kubaha umwanya wo kubanza kubitekerezaho ahanini bashingiye ku myemerere yabo, kuri ubu guverinoma yo iravuga ko vuba aha n’abana b’imyaka 12 bagiye gutangira gukingirwa. Intego ya Guverinoma y’u Rwanda ni kuba yamaze gukingira abaturage bagera kuri 70% mbere y’ukwezi kwa 6 […]
Human Resources Manager at Mantis EPIC Hotel and Suites
The hotel is hiring the right & competent candidate to fill the following vacant position: HR MANAGER (01), Position open to the public (Re-advertised) JOB DESCRIPTION POSITION Human Resources Manager DEPARTMENT Human Resources RESPONSIBLE FOR Human Resources REPORTS TO General Manager PRIMARY OBJECTIVE OF POSITION To achieve the hotel’s operating goals by maximizing employee productivity […]
Sam Karenzi na Taifa bavuga ko Minisports yagerageje kubacecekesha
Mu gihe banengaga inzego zireberera siporo by’umwihariko umupira w’amaguru nka Minisiteri ya Siporo (Minisports), abanyamakuru babiri ba Fine FM, Sam Karenzi na Kalisa Bruno Taifa bahishuye ko iyi Minisiteri yagerageje kubacecekesha ubwo bakoreraga ku kinyamakuru kiri aho bise kuri etaje (Ă©tage). Ibi babihishuriye mu kiganiro Urukiko rw’Ubujurire kuri uyu wa 5 Mutarama 2022, cyibandaga ku […]
Man arrested in Rulindo over murder
A man identified as Emmanuel Dusanganywinema has been arrested over allegedly murdering Evariste Sinamenye, 26. Sinamenye was stabbed to death on Saturday 1st January 2022 in Taba village, Bubangu cell of Murambi sector in Rulindo district. Preliminary investigation identified Dusanganywinema as the prime suspect who has been at large since the crime was committed. Two […]
Umwuka mu karere ka Rubavu ntiwujuje ibipimo by’ubuziranenge-REMA
Ikigo gishinzwe kugenzura ibirunga gitangaje amakuru ko ikirunga cya Nyiragongo gikomeje kugaragaza ibimenyetso by’uko gishobora kongera kuruka, Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije REMA cyatangaje ko cyohereje abakozi mu karere ka Rubavu kugenzura ubuziranenge bw’umwuka n’ubw’amazi y’Ikiyaga cya Kivu, biboneka ko umwuka waho utameze neza. Ibipimo byafashwe ku mwuka bigaragaza ko umwuka mu karere ka Rubavu […]
SADC igiye kongera yige ku mutekano wo muri Mozambique

Ibihugu bigize umuryango w’akarere ka Afurika y’amajyepfo, SADC, kuri uyu wa 7 Mutarama 2022 biragirana inama idasanzwe yiga ku kibazo cy’umutekano muke kiri muri Mozambique, by’umwihariko mu Ntara ya Cabo Delgado. Iyi inama iraba hifashishijwe ikoranabuhanga rihuza amashusho, irayoborwa n’Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango, Lazarus Chakwera usanzwe ari Perezida wa Repubulika ya Malawi. Mu bijyanye n’umutekano […]
Uvira: Sosiyete Sivile yamaganye abasirikare b’u Burundi bari ku butaka bwa RDC
Sosiyete Sivile yo muri Teritwari ya Uvira yo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamaganye ingabo z’u Burundi zimaze icyumweru kirenga muri kariya gace. Amakuru avuga ko kuva tariki ya 23 Ukuboza 2021 abasirikare barenga 400 b’u Burundi ari bo bari ku butaka bwa Congo Kinshasa, aho bagiye […]
RURA dispatches inspectors as cooking gas retailers defy official prices
Rwanda Utilities Regulatory Authority (RURA) has said that a team of inspectors has been dispatched to the field after different people failed to comply with new official prices of liquefied petroleum gas (LPG). This was revealed on Wednesday, January 5 by Ernest Nsabimana, the Director-General RURA in an interview with The New Times. “We came […]
Ruhango: Gitifu watwikiwe imodoka avuga ko atari we itegeko ryo gusenyera umuturage ryaturutseho
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, Nemeyimana Jean Bosco, avuga ko atari we itegeko ryo gusenyera umuturage witwa Alex ukekwaho kumutwikira imodoka ryaturutseho. Gitifu Nemeyimana yabitangarije BTN TV nyuma y’aho bivuzwe ko intandaro yo gutwikirwa imodoka yatabawe umuriro ugitangira kuyifata, yaba ari uko yari yasenye inzu y’uyu muturage yari igeze kure yubakwa, […]
Ariel Wayz nyuma yo kumena amabanga, yabaye ahagaritse gukoresha imbuga nkoranyambaga
Umuhanzi w’Umunyarwandakazi, Uwayezu Ariel wamamaye nka Ariel Wayz yabaye ahagaritse gukoresha imbuga nkoranyambaga ze nyuma yo kumena amabanga y’urukundo rwe na Juno Kizigenza. Wayz amaze iminsi agaragariza uburakari ku mbuga nkoranyambaga ze, abitewe n’urukundo rwe na Juno rutakiriho, akaba avuga ko uyu muhanzi mugenzi we yamuciye inyuma. Nko kuri uyu wa 5 Mutarama 2022, Wayz […]