Perezida Kagame yishimiye gutaha ubukwe bw’umukobwa wa Maj Gen Fred Rwigema

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangaje ko yishimiye gutaha ubukwe bwa Teta Gisa Rwigema, umwana wa Maj Gen Fred Gisa Rwigema.

Ejo ku wa Gatandatu tariki ya 06 Ugushyingo ni bwo Teta yashyingiranwe n’umukunzi we Mervin Manzi, mu birori byabereye hano mu mujyi wa Kigali.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari mu bashyitsi b’imena babyitabiriye.

Madamu Jeannette Rwigema mbere yo guha umwanya Perezida Kagame ngo ageze ijambo ku bari bitabiriye buriya bukwe, yamushimiye buryo ki yabaye hafi y’umuryango wa Fred Rwigema ku buryo abo yasize babayeho neza ndetse n’abana be bakaba barabashije kwiga.

Ati: “Ndashimira Perezida wa Repubulika na Madamu we n’abandi bashyitsi bari aha, mwakoze kudutahira ubukwe. Ndagira ngo mumfashe gushimira Perezida wa Repubulika na Madamu we ku ruhare bagize mu muryango wacu, kuko ni ibintu bikomeye cyane. Abana bashoboye kwiga ntacyo babuze, mwarakoze ndabashimiye mbikuye ku mutima.”

Kuri ubu Gisa Teta akora muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, mu gihe umugabo we Manzi ari Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga mu ruganda rwa Volkswagen i Kigali.

Perezida Kagame mu ijambo rye, yagaragaje Teta Gisa nk’umwana we, ashimangira ko yishimiye gutaha ibirori by’ubukwe bwe.

Ati: “Murakoze Jeannette kumpa ijambo, Madamu umukobwa wacu twazanye hano turishimye kuba turi kumwe namwe muri ibi birori. Ikidushimishije ni impamvu nyinshi, ni uko turi bamwe muri mwe.”

Perezida Kagame yashimiye Teta n’umukunzi we Manzi barushinganye ku bw’ibirori babahaye, amwizeza ko nibibakundira azakomeza gushyigikira urugo rwabo.

Yunzemo ati: “Teta ni nk’umwana wacu nk’uko dufite abandi, akaba umwana wacu kuko ari umwana wa Gisa na Jeannette, ndetse akaba n’umwuzukuru wa Kimonyo, umubyeyi wundi uri hano dufitanye amateka maremare cyane.”

Perezida Kagame akomoza kuri ayo mateka, yagaragaje buryo ki ubucuti bwe na Fred bushinze imizi mu bwana bwabo ndetse n’ubw’imiryango yabo kuva bakiri impunzi muri Uganda nk’indi mpamvu yitabiriye biriya birori.

Ati: “Twabanye ahantu habiri: Nshungyeezi na Toro; ndetse tukanagenda twimuka ariko turi kumwe.”

Icyo gihe Perezida Kagame na Fred Rwigema bakiri abana bari mu kigero cy’imyaka umunani ngo hari umuntu witwaga Mariko wari warabaye mu Nyenzi bajyaga basura kugira ngo ababarire inkuru yerekeye intambara y’Inyenzi yakundaga kubabwira, gusa ababyeyi babo bakabamerera nabi babashinja ‘kuzerera’ no ‘kujya mu mihana’, kuko hari n’ubwo bagezaga nijoro.

Yavuze ko ayo mateka wa na Fred bajyaga kumva ku myaka umunani cyangwa irindwi ari yo yavuyemo icyatumye buriya bukwe butahwa.

Ati: “Ubundi biranshimisha gutaha ubukwe bw’abana nk’aba batoya n’Abanyarwanda biyubaka, bubaka ingo ndetse bikavamo no kubaka igihugu muri rusange, ariko ibi ngibi bifite umwihariko.”

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Perezida Kagame yishimiye gutaha ubukwe bw’umukobwa wa Maj Gen Fred Rwigema
    Nibyiza kuba uwagize uruhare murugamba rwo kubohoza igihugu nyakwigendera MajorGen.fred gisa rwigema umurya go we witabwaho biradushimisha tuboneyeho gushyimira HE.paul kagame wagejeje ijambo kubitabiriye burabukwe

  2. Perezida Kagame yishimiye gutaha ubukwe bw’umukobwa wa Maj Gen Fred Rwigema
    Nibyiza kuba uwagize uruhare murugamba rwo kubohoza igihugu nyakwigendera MajorGen.fred gisa rwigema umurya go we witabwaho biradushimisha tuboneyeho gushyimira HE.paul kagame wagejeje ijambo kubitabiriye burabukwe

  3. Perezida Kagame yishimiye gutaha ubukwe bw’umukobwa wa Maj Gen Fred Rwigema
    Mbega gikobwa ijaaaaaa. Urugo ruhire bageni beza. Muzahoze amata ku ruhimbi, ruzatambe imitavu n’ibibondo.

  4. Perezida Kagame yishimiye gutaha ubukwe bw’umukobwa wa Maj Gen Fred Rwigema
    Mbega gikobwa ijaaaaaa. Urugo ruhire bageni beza. Muzahoze amata ku ruhimbi, ruzatambe imitavu n’ibibondo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *