Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze Habineza Longin usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Karama ho mu karere ka Nyagatare ukurikiranweho icyaha cyo gutanga ruswa kugira ngo imodoka ya koperative KOHIIKA irekurwe kandi yafatiwe mu cyaha.
RIB kuri Twitter yayo yavuze ko Gitifu wa Karama afunganwe na Twiringiyimana Jean Chrysostom, Perezida wa koperative KOHIIKA ihinga ibigori mu Murenge wa Karama.
Uru rwego rwavuze ko aba bombi “bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Nyagatare, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”
RIB yongeye kwibutsa abaturarwanda ko ruswa ari icyaha kitihanganirwa kandi gifite ibihano biremereye, ibasaba gukomeza gutunga agatoki aho ruswa ivugwa kugira ngo hakomeze kubaho ubufatanye mu kuyirwanya.


