Ikipe ya Simba Sports Club ibifashijwemo na rutahizamu Meddie Kagere, yatsinze Ruvu Shooting ibitego 3-1, ikomeza gukubana na mukeba wayo Young Africans ku rutonde rwa shampiyona.
Simba SC yari yasuye Ruvu Shooting, mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona wabereye ku kibuga cya Stade ya CCM Kirumba mu mujyi wa Mwanza.
Iyi kipe y’umutoza mushya Pablo Franco wanyuze muri Real Madrid, yatangiranye umukino ishyaka ryo hejuru, ibyatumye irangiza igice cya mbere cy’umukino iri imbere n’ibitego 3-0.
Byasabye umunota wa 17 w’umukino ngo Meddie Kagere afungurire Simba amazamu, nyuma y’umupira wa koruneri yari itewe n’umunya-Ghana Bernard Morrison akawutereka mu izamu n’umutwe.
Uyu rutahizamu w’Amavubi yatsindiye Simba igitego cya kabiri ku munota wa 36, nyuma yo kungukira ku makosa y’umunyezamu wari utewe umupira akawuruka bikarangira undi awuteretse mu izamu.
Igitego cya gatatu cya Simba cyatsinzwe na Kibu Denis wari uhinduriwe umupira na Shomari Kapombe.
Ibitego Kagere yatsinze byahise bituma yuzuza ibitego bine muri shampiyona ya Tanzania muri uyu mwaka w’imikino anganya na Vitalis Mayanga wa Polisi Tanzania. Bombi ni bo bayoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi.
Ikipe ya Ruvu yabonye impozamarira ku munota wa 70 ibifashijwemo na Elias Maguli wungukiye ku makosa ya ba myugariro ba Simba bananiwe gukiza izamu ryabo.
Simba yashoboraga kubona igitego cya kane ku munota wa 72 ubwo yabonaga penaliti, gusa iza guhushwa na Erasto Nyoni wayiteye mu ntoki z’umunyezamu Mohamed Makaka.
Gutsinda Ruvu Shooting byatumye Simba ifata umwanya wa kabiri n’amanota 14, ikaba irushwa rimwe na Young Africans ya mbere.
Iyi Yanga cyakora cyo iracyafite umukino w’umunsi wa gatandatu izahuriramo na Namungo FC ejo ku wa Gatandatu.


