Ubuyobozi bw’Umujyi wa Paris mu Bufaransa bwemeje ko Umunyarwanda witwa Birara Aminadabu ukomoka mu Bisesero, yitirirwa agace ka 18 ( arrondissement 18) mu rwego rwo kumuha agaciro ku ruhare yagize mu kwihagararaho kw’Abatutsi bari bahungiye mu Bisesero mu gihe cya Jenoside mu mwaka wa 1994. Birara afatwa nk’intwari ku bikorwa yakoze ku musozi wa Bisesero ubwo Abatutsi birwanagaho bahanganye n’abashakaga kubica. Umujyi wa Paris wazirikanye icyo gikorwa cyo kuba ” Yarateguye uburyo bwo kwirwanaho mu gihe kirenze ukwezi kose, agafatanya n’abandi bagahangana n’abashakaga kubica bari baratojwe, bafite ibikoresho kandi n’abayobozi babashyigikiye.” Ibikorwa bya Birara byacitse intege ari uko Perefe wa Kibuye, Clement Kayishema, abijemo, wazanye interahamwe zikica abari mu Bisesero harimo na Biraro nyir’izina wishwe na gerenade kuwa 25 Kamena 1994 ku myaka 18. Ibuka France yashimiye Meya wa Arrondissement ya 18 ya Paris ndetse na Meya w’Umujyi wa Paris, Anne Hidalgo ku bw’iki gikorwa. Ni mu gihe u Rwanda n’u Bufaranda muri iki gihe bamaze gutera intambwe mu kunoza umubano.

4 Responses
Agace k’ i Paris kitiriwe Umunyarwanda wo mu Bisesero
KAGAME NUMUSAZATWEMERA DUKEURIRE NIBIBAZO BYASIRANCE ZAHENZE
Agace k’ i Paris kitiriwe Umunyarwanda wo mu Bisesero
KAGAME NUMUSAZATWEMERA DUKEURIRE NIBIBAZO BYASIRANCE ZAHENZE
Agace k’ i Paris kitiriwe Umunyarwanda wo mu Bisesero
Ubu fransa bwakoze ikintu kiza kubanyarwanda, ariko ndumva bagira nicyo bakora mugufasha umwana wuwitiriwe aka gace Birara witwa Gacinya ugifite ibikomere bya Genocide yakorewe abatutsi.
Murakoze ubuvugizi bwanyu buracyacyenewe.