Captain muri UPDF arafunzwe nyuma yo gusinda akita abasirikare bagenzi be ‘imbwa n’imihobobo’

Sangiza iyi nkuru

Umusirikare wa Uganda ufite ipeti rya Captain, yatawe muri yombi na military Police nyuma y’amashusho yakwirakwiye amugaragaza yasinze yumvikanamo yita bagenzi be ‘imbwa n’imihobobo’.

Amashusho y’uyu mwofisiye witwa Eric yasinze yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga guhera mu mpera z’icyumweru gishize.

Muri aya mashusho uyu musirikare wari wambaye impuzankano ya UPDF yumvikana avugana n’umukuriye kuri terefoni yita bagenzi be bari bamaze kumufata mbwa [imbwa] na emiterere [imihobobo].

Ati: “Tegeka izi mbwa n’imihobobo kundeka nkitahira mu rugo.”

Itabwa muri yombi ry’uyu musirikare ryakuruye impaka ndende mu banya-Uganda bakoresha imbuga nkoranyambaga, bamwe basaba ko yahanwa ku bwo gusiga icyasha umwambaro wa UPDF no gutanga urugero rubi muri bagenzi be akuriye.

Abasabira Captain Eric utarashoboraga guhagarara guhanwa bavuga ko hakwiye gukurikizwa ibikubiye mu mategeko agenga abasirikare ba Uganda, aho “Umusirikare usinze yaba ari mu kazi cyangwa atakarimo aba akoze icyaha, bityo iyo abihamijwe ahabwa igifungo kitarengeje imyaka irindwi.”

Cyakora cyo n’ubwo Captain Eric yasabiwe guhanwa, hari bamwe mu banya-Uganda bavuga ko adakwiye guhanwa kuko atari we musirikare wa mbere waba usinze.

Ntabwo UPDF iratangaza niba uyu musirikare azahanwa cyangwa aza kubabarirwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *