Umutoza w’ikipe ya AS Roma, José Mourinho, yaguriye umunya-Ghana Felix Afena-Gyan umuguru w’inkweto zifite agaciro k’ama-Euro 800 (arenga Frw 800,000) nk’impano yo kuba yaramufashije gutsinda Genoa.
Ku Cyumweru gishize ni bwo ikipe ya AS Roma yari yasuye Genoa, mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona y’Abataliyani.
Ni umukino AS Roma yari yakoze ibishoboka byose ngo ibonemo igitego birananirana, kugeza ku munota wa 75 w’umukino ubwo Gyan yinjiraga mu kibuga asimbuye.
Umunota wa 82 w’umukino wari uhagije ngo uyu rutahizamu afungurire AS Roma amazamu ku mupira yari ahawe na Henrik Mkhitaryan, mbere yo gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa nyuma w’umukino.
Nyuma y’uyu mukino AS Roma yatsinzemo Genoa ibitego 2-0, umutoza José Mourinho yabwiye DAZN ko yari yarahaye uriya musore w’imyaka 18 isezerano ry’uko azamugurira inkweto naramuka atsinze igitego cye cya mbere muri iriya kipe.
Ati: “Namusezeranyije umuguru w’inkweto zihenda cyane, zigura ama-Euro 800, hanyuma yaje kubinyibutsa ngo amenye ko ntabyibagiwe.”
Ejo ku wa Mbere ni bwo Mourinho yubahirije isezerano rye, ashyikiriza Gyan inkweto yari yaramwemereye.
Uyu mukinnyi nyuma yo gutsinda biriya bitego yatuye ikipe ya Roma n’umuryango we, yashimiye umutoza Mourinho ukomeje kumufasha.
Ati: “Ni umuntu mwiza cyane. Ari kunyigisha byinshi kandi ndi kumwigiraho byinshi. Ni umuntu wageze kuri byinshi mu mwuga we kandi ni umuntu mwiza cyane. Nishimiye cyane gukorana na we.”
Mu kwezi gushize ni bwo Gyan yakinnye umukino we wa mbere muri AS Roma ubwo yinjiraga mu kibuga asimbura ikina na AS Roma, binamuhesha guhamagarwa bwa mbere mu kipe y’igihugu ya Ghana.


